Umutekano

GOMA: Ubuzima buragenda bugaruka buhoro buhoro mu mujyi wa Goma.

Ibikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage biragenda bisubira mu buryo buhoro buhoro kuko kugeza ubu muri uyu mujyi wa GOMA( Muri Kivu y’Amajayaruguru) aho nyuma y’icyumweru kimwe gusa ubuzima bwarahagaze bitewe n’imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Kongo Kinshasa(FRDC) n’inyeshyamba za M23.

 

Abaturage b’uyu mujyi wa GOMA wegereye ikiyaga cya Kivu, mu kwihangana kwabo, bamaze kwishyiramo akanyabugabo ko gukomeza bundi bushya ibikorwa byabo batitaye kuri byinshi byatikiye, ibyangijwe n’ibyasahuwe.

Ku bwa Perezida w’abacuruzi bo muri uyu mujyi wa Goma, Kembo Amnasi, yavuze ko abacuruzi batasahuwe batangiye imirimo yabo y’ubucuruzi.

Yagize ati« Ntitwatuma umujyi wacu wa GOMA ubaho nta bikorwa birimo cyane cyane iby’ubucuruzi. Ni nayo mpamvu bamwe batangiye ibikorwa byabo buhoro buhoro.»

Yakomeje avuga ko nubwo bimeze bitya, abagezweho n’ibikorwa byo gusahurwa bakwegera ibigo by’imari bakagaragaza igihombo bagize cyangwa se bahuye nacyo.

Yagize ati« Benshi mu bashoramari dufite ubu, bahawe inguzanyo n’amabanki atandukanye kandi ibicuruzwa byabo byose byarasahuwe, sinzi uko bazabyifatamo kugira ngo babashe kwishyura iyo myenda ndetse ntawamenya nuko Banki zizabyifatamo. Icyo ni cyo kibazo gihari. Abo bashoramari rero bakaba bahangayikishijwe n’icyo kintu.»

Gusa, yatanze igitekerezo ku bayobozi cyo gukora urutonde rw’abashoramari bagezweho n’ibikorwa byo gusahurwa kugira ngo harebwe uburyo baterwa inkunga mu buryo bw’amafaranga cyangwa ubundi buryo bwabazahura.»

Aha agaragaza ko nka 75% by’ubukungu bw’uyu mujyi wa GOMA bwazahajwe n’iyi mirwano.

Yagize ati« Intambara yabereye mu mujyi wa GOMA yasubije inyuma ubukungu n’iterambere byawo ho intambwe 10 mu gusubira inyuma.»

Ibi byateye kandi ubwiiyongere bw’ubushomeri bukabije ariko ku kigero kitarabasha kugaragazwa ariko cyo kirahari kandi kinini.

Inyinshi muri Butiki, ububiko, amaduka n’inzu nini z’ubucuruzi zarasahuwe ari nabyo byasubije inyuma GOMA mu rwego rw’ubukungu ariko abaturage bafashe icyemezo cyo gukora barangamiye iterambere ry’ejo hazaza.

 

Yanditswe mu kinyarwanda na SETORA Janvier.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *