BASE: Abaturage bo mu mudugudu wa Nyamugari, bizihije Umunsi mukuru w’Intwari.
Abaturage bo mu mudugudu wa Nyamugari, umwe mu igize Akagari ka Gitare mu Murenge wa Base; Akarere ka Rulindo bari babukereye kuri uwa 01 Gashyantare 2025, kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari z’u Rwanda ari nabwo beretswe umuyobozi w’umurenge wa Base « Sekereteri » nk’uwatomboye uyu mudugudu ngo awubere umujyanama.
Ni igikorwa cyashimishije abaturage bavuga ko bagiye gufatanya nawe muguteza imbere umudugudu wa Nyamugari no kwesa imihigo, bityo basaba ubuyobozi kubaha amazi meza kuko uyu mudugudu utuwe n’ingo zirenga 250 zidafite aho zivoma amazi meza.
Umukuru w’Umudugudu wa Nyamugari, Bwana Nkurunziza Bonaventure avuga ko byafashe igihe kitarenze iminsi 10 nta gahato kugira ngo imisanzu abaturage bakusanyije mu gikorwa cy’ubusabane iboneke, bityo abaturage barashimira ubuyobozi bw’umudugudu uburyo bwateguye ik’igikorwa neza.
Agira ati: “abaturage ba Nyamugari bagaragaje ubutwari n’ishyaka basanganywe, ubwo bateranyaga imisanzu ku bushake bwabo bakitoramo komite yo kuyegeranya no kuyicunga neza babifashijwemo na ba mutwarasibo ».
Mu by’ukuri bikaba bishimishije, cyane ko abatayibonye batashyizweho agahato ahubwo uwatanze umusanzu runaka, yongeragaho n’andi agira ngo azibe icyuho cy’abadafite ubushobozi none dore ubusabane bugenze neza. Turasaba abaturage gukomeza gushyirahamwe kuko ni ubutwari.”
Umunyamakuru wa Karibumedia.rw nawe bamusabye kugira icyo avuga cyane ko atuye muri uwo mudugudu, agira ati: « Muri iki gihe u Rwanda rwibuka Intwari zarubohoye n’abarwitangiye mu bihe bitadukanye ni byiza ko abanyarwanda nabo barangwa n’ibikorwa by’ubutwari bigaragarira buri wese, bityo ko muri Nyamugari ayoboye ari abantu ubusanzwe bitabira neza gahunda za Leta, bakaba bakorera hamwe kugira ngo barusheho kwiteza imbere no guteza imbere agace batuyemo n’igihugu muri rusange ».
Mme Elizabeth umwe mu batuye mu mudugudu wa Nyamugari wagejeje ikiganiro kubitabiriye ikiganiro kigendanye n’Insanganyamatsiko igira iti: “UBUTWARI N’UBUMWE BW’ABANYARWANDA, INKINGI Z’ITERAMBERE”, avuga ko iyo ukurikiranye neza amateka y’u Rwanda ukumva ibigwi n’ubutwari byagiye biranga abagize uruhare mu kubohora iki gihugu n’abagiye bacyagura kuva kuri Gihanga, wibaza aho imbaraga bazikuraga, waterekereza neza ugasanga ari ukugira urukundo rw’igihugu cyabibarutse nta kindi.
Agira ati: “Intwari Gisa Rwigema yari abayeho neza, ayoboye ingabo z’igihugu ari na Ministiri wungirije ntacyo abuze; Arya icyo ashaka; Agenda mu modoka nziza; Atuye mu nzu nziza. cyakora byose yemeye kubisiga aza kwicirwa n’imbeho, anyagirwa n’imvura yo muri Pariki y’Akagera mu Rwanda, ibyo byose abitewe n’urukundo akunda igihugu cye yemera kukimenera amaraso, abari baraheze ishyanga nabo barakanguka batera ikirenge muke, bararwana kugeza ubwo batsinze abanzi b’u Rwanda bimika amahoro kugeza ubu u Rwanda rukaba ruyobowe neza na Nyakubahwa Paul Kagame”. Avuga ko kuba Intwari, ari ukwiyumvamo u Rwanda rwa none n’ahazaza, bityo umunsi mukuru w’Intwari akavuga ko ari umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda no ku muntu wese urukunda. Ashimira intwari zaharaniye ko u Rwanda rwongera kubaho, nyuma y’uko abanzi b’amahoro bari bamaze kurimbura abantu no kurugeza habi hashoboka. Asaba buri wese gukora aharanira inyungu z’abenegihugu atirebaho ku giti cye, ibyo nabyo bikaba ngo mubyamufasha kuba Intwari ishimwa na bose nk’uko abibukwa kuri iyi tariki ya 01 Gashyantare babashije kubigeraho.
Sekereteri w’umurenge wa Base niwe wari umushyitsi mukuru, agaruka k’ubutwari bw’abatuye uwo mudugudu, avuga ko babashimira kenshi uruhare bakunze kugaragaza bagamije ahanini kwishakamo ibisubizo birambye.
Agira ati: “Kuri uyu munsi dushimira Intwari zitangiye igihugu, ni byiza ko hashimwa abakomeje kugera ikirenge mu cyazo. Kuba abaturage bishyira hamwe bagategura neza uyu munsi, ni inkunga ikomeye baba bateye igihugu cyabo, tukaba dukangurira n’indi midugudu gukomeza gukorera hamwe bagamije gushaka icyabateza imbere kandi gifitiye buri wese akamaro.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.