Imikino

RULINDO: Base yongeye kwandika amateka, yegukana igikombe « Umurenge Kagame Cup 2025 ».

Umurenge wa Base wegukanye igikombe cy’u « Umurenge Kagame Cup 2025 », ni ku nshuro ya 7 mu Karere ka Rulindo nyuma yo gutsinda uwa Tumba ibitego 3_ 1 mu bagabo. Uyu mukino wa nyuma wabereye kuri sitade ikirenga ya Shyorongi kuri uyu wa Gatandatu, tariki 01 Gashyantare 2025 nyuma yo kwizihiza Umunsi mukuru w’Intwari z’Igihugu.
Uyu mukino wakinwe n’amakipe y’imirenge yahize indi mu cyiciro cy’abagabo.

Ikipe y’umurenge wa Base.

Umukino wakurikiwe n’abafana benshi ndetse n’abayobozi munzego zitandukanye aho sitade yari yuzuye abafana benshi bavuye mu mirenge bakaza gushyigikira amakipe yabo ariyo Base na Tumba zakinaga finale.

Umukino ntiwari woroshye kuko waje kurangira ikipe y’Umurenge wa Base itsinze umurenge wa Tumba ibitego 3_ 1.

Umutoza w’ikipe ya Base Diedonne akomeje kwandika amateka atwara ibikombe bya kagame cup.

Umurenge wa Base wegukanye igikombe cy’Umurenge Kagame Cup 2025 mu karere ka Rulindo ku nshuro ya karindwi, aho mu mwaka wa 2024 naho yacyegukanye itsinze umurenge wa Ntarabana.

Aya marushanwa ahuza imirenge yose mu Gihugu, ikabera muri buri karere, amakipe yahize andi mu majonjora agakomeza ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, ayarushije andi muri buri mukino agahurira mu marushanwa asoza ku rwego rw’Igihugu.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *