Imikino

RULINDO: Umurenge wa Base ugiye guhangana n’uwa Tumba ku mu mukino wa nyuma muri Kagame Cup.

Umurenge wa Base wongeye gushimangira ko ufite ikipe itajegajezwa mu marushanwa y’Umurenge Kagame Cup kuko wongeye kugera k’umukino wanyuma k’urwego rw’akarere ka Rulindo, aho uyu murenge uzacakirana n’umurenge wa Tumba ugeze k’umukino wanyuma ku nshuro yawo yambere.

Aya makipe yamenyekanye
kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Mutarama 2025, ubwo mu Karere ka Rulindo habaga imikino y’umurenge Kagame Cup ya 1/2.

Amakipe yitabiriye aya marushanwa yari yiteguye bihagije, haba mu bagabo no mu bagore. Gusa, umukino wari utegerejwe cyane mu bagabo ni uwahuje umurenge wa Base na Shyorongi. Uyu mukino wakiniwe ku kibuga cy’umupira cya kiruri, urangira amakipe yombi anganyije igitego 1_ 1. Nyuma y’iminota isanzwe, hitabajwe penaliti maze Base itsinda Shyorongi kuri penaliti 5_ 3, ibona itike yo gukina umukino wa nyuma.

Abaturage b’umurenge wa Base mu byishimo bikomeye.

Nyuma yo kubona itike yo gukina umukino wa nyuma w’irushanwa bigoranye, abakinnyi; Abayobozi ndetse n’abaturage bo mu murenge wa Base bagaragaje ibyishimo byabo, bishimira intambwe ikipe yabo yateye.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa karibu media.rw,
umutoza w’ikipe y’umurenge wa Base Bwana Habimana Dieudonné uzwi ku izina rya Dioko, yavuze ko intego yabo ari igikombe. Ati: “Nibyo, twageze ku mukino wa nyuma. Nk’uko nabivuze, intego yacu ni ugutsinda kandi igikombe tugomba kukibona.

Abatuye Umurenge wa Base bahora batwereka ko badushyigikiye, rero tuzaharanira kubashimisha”. Umukino wa nyuma utegerejwe kuri iki cyumweru tariki ya 2/02/2025.

Imikino ya nyuma y’irushanwa ry’Umurenge/ Kagame Cup mu Karere ka Rulindo izaba ku wa gatandatu, tariki ya 01 Gashyantare 2025 ku kibuga cya Shyorongi. Ikipe izatwara igikombe mu bagabo no mu bagore izahagararira Akarere ka Rulindo ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru. Nk’uko byatangajwe na Bwana Muvara Valens, ushinzwe siporo mu karere ka Rulindo.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *