Ubutabera

MUSANZE: Urubanza rwa C/Supt KAYUMBA Innocent na bagenzi rwapfundikiwe bahakana ibyo bashinjwa.

Ku munsi wa gatatu w’iburanisha urubanza N° RPA 00131/2024/ HC/ MUS, Rtd C/ Supt KAYUMBA Innocent na bagenzi be bafatwa nk’izingiro ry’uru rubanza nibo basobanuye impamvu z’ubujurire bwabo ari naho bahereye bahakana ibyo baregwa byose kabone n’ubwo bamwe mu bagororwa babaga mu igororero rya Rubavu « Nyakiriba » babibashinjaga.

Ku isaha ya saa tatu (9h00) za mu gitondo zo kuri uyu wa Kane, tariki ya 30/01/2025, uwari umuyobozi wa Gereza ya Nyakiriba Rtd C/SUPT Kayumba Innocent niwe wabimburiye abandi agaragaza impamvu z’ubujurire bwe ko zishingiye ku kwivuguruza kw’abatangabuhamya; Kwibeshya ku matariki no kuba urukiko rwisumbuye rwaratesheje agaciro icyemezo cya muganga cyo kuwa 06/06/2019 ndetse n’urukiko rugaca urubanza mu buryo bugenekereje.

Kuri izi mpamvu zombi Rtd C/ Supt Kayumba yagize ati: « Abatangabuhamya barivuguruza mu mvugo zabo ndetse n’amatariki bavuga ntahura kuko bamwe bavuga ko umugororwa NZEYIMANA JMV ndegwa yapfuye kuri 06/06/2019 na muganga akagaragaza ko yazize umusonga mu gihe abafungwa banshinja ko namukubise hagati ya tariki ya 30_ 31 noneho agapfa nyuma y’iminsi itatu(3) cyangwa ine(4) ni ukuvuga ko yaba yarapfuye nko ku itariki ya 04/06/2019 akazuka akongera gupfa kuri 06/06/2019? Aha umucamanza akaba yamwiyamye gukomeza gukoresha imvugo ishinyagurira uwapfuye kandi amuregwa. Rtd Kayumba Innocent, yakomeje agira ati: « Njyewe kuva tariki ya 04/06/2019 nari mu butumwa bw’akazi i Kigali nk’uko bigaragara kuri ‘Ordre de mission’ kandi navuyeyo ku ya 07/06/2019. Aha sinemerekanya ku matariki naba banshinja ».

Kuri iki gisobanuro, ubushinjacyaha bwabinyomoje buvuga ko kuba amatariki adahura neza bidakuraho ireme ry’icyaha ashinjwa n’igikorwa cyo kuba yarakubise NZEYIMANA Jean Marie Vianne bikamuviramo urupfu; Ko icy’ingenzi ari ukumenya ko Rtd C/Supt KAYUMBA yagiye mu butumwa bw’akazi igikorwa cyo gukubita Nzeyimana cyarabaye, urupfu rwe rukaba adahari ariko ko ariwe ntandaro yarwo. Bityo, iyo ntiyaba impamvu yo guhakana ibyo aregwa nk’uko abirega bakemera n’icyaha aribo: NTEZIYAREMYE Innocent bita Kimwanga; NKUNDIMANA Habuba na MPAKANIYE Joseph bakimushinja. Aba bagororwa bakomeje kumushinja ko akimara no kwimurirwa muri Gereza ya Mageragere yabifashishije mukujya kumutera inkunga mu gikorwa cyo gukubita abagororwa bari bigaragambije muri iyo Gereza yari yimuriwemo.

Undi wahakanye ibyo aregwa ni BAZIGA Jean de Dieu wari ushinzwe iperereza ariko nawe ahakana yivuye inyuma ibyo bamushinja kuko nawe yagaragaje ko impamvu z’ubujurire bwe zisa n’iz’uwari umuyobozi wa Gereza ya Rubavu Rtd C/SUPT KAYUMBA, Aha yagize icyo asobanura kuri izo mpamvu ati: « Abatangabuhamya barahuzagurika kuko bavuga ko nakubise Nzeyimana mfatanije na Rtd Kayumba Innocent ndetse na Gapira kandi icyo gihe Gapira ntiyari umukozi muri Gereza ya Rubavu. Ibyo bavuga barabeshya ».

Aha, ni naho umwunganizi wabo mu by’amategeko Me Oscar BADIGA yahereye yaka ijambo ngo yunganire Rtd C/Supt Kayumba na Baziga Jean de Dieu maze agira ati: « Ibyo tuvuga byose biri mu myanzuro twashyize muri Sisitemu ariko icyo twasaba urukiko ni uko rwazasuzumana ubushishozi imvugo z’abatangabuhamya, amatariki bivugiye y’ikubitwa rya Nyakwigendera Nzeyimana n’igihe yapfiriye; Icyemezo cya muganga ndetse n’ihuzwa rya Gapira; Kayumba Innocent na Baziga kandi Gapira atarakoreraga mu igororero rya Rubavu ».

Umwanya wahawe ubushinjacyaha busobanura kuri izi mpamvu z’ubujurire bw’abaregwa maze bugira buti: « Ibyo bavuga byose barigiza nkana kuko nibo bari abayobozi ba Gereza ndetse sinavuga ko ari igororero kuko uburyo bafataga abagororwa ntabwo ari mu igororero nk’uko ibyinshi abari abagororwa bavuga uko byagendaga, cyane cyane nka SEMAHANE wacaga inkoni zo gukubita abagororwa dore ko SEMAHANE ubwe avuga ko buri cyumweru yacaga byibuze inkoni mirongo itanu 50 ndetse na GAHUNGU amaze gusimbura Rtd KAYUMBA, uyu mugororwaavuga ko yakomeje inshingano zo kujya aca inkoni zo gukubita abagororwa ».

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko igikorwa cyo gukubita abagororwa cyazanwe muri Gereza ya Rubavu na Rtd C/Supt KAYUMBA kuko akimara no kwimurirwa i Mageragere yashatse kubikomerezayo abagororwa barabyanga, maze bakora imyigaragambyo. Icyo gihe ari ku wa 09/07/2019, yatumijeho abo yasize i Rubavu ngo bamufashe guhosha no kujya akubita aribwo MPAKANIYE Joseph yagiyeyo na bagenzi be gutanga uwo musada. Icyo gihe, Rtd Kayumba Innocent yaryamishije MPAKANIYE aramukandagira amuvuna igufwa ry’urushyi rw’ukuboko ngo kuko adashaka gukora akazi neza nk’uko yakoraga Rubavu no guhita agarurwa mu igororero rya Rubavu ariko abanza guca kwa muganga. Ibi bigaragazwa n’urupapuro rugarura MPAKANIYE mu igororero rya Rubavu ndetse n’impapuro zo kwa muganga kuri iyo tariki yohererejweho na Rtd Kayumba Innocent, itariki ni imwe « 05/03/2020 ».

Umushinjacyaha yakomeje agira ati: « Ubugome bwo gukubita abantu bikabaviramo urupfu bwazanwe muri Gereza ya Rubavu na Rtd C/Supt Kayumba Innocent akihagera, ku buyobozi bwaba bombi « Kayumba na Gahungu » hapfuye abagororwa batandatu(6) harokoka umwe ariwe Ndagijimana Emmanuel Peter ariko nawe ahakura ubumuga buhoraho. Semahane uvugwa wacaga inkoni, yakomeje inshingano n’igihe Gahungu amusimbuye ». Umushinja_ cyaha yakomeje asobanura ko ibyo Rtd KAYUMBA Innocent yakoraga mu magororero ari umwihariko wa w’ubugome bwe, bityo ko bitakwitirirwa urwego rw’igihugu rw’igororero « RCS ».

Uretse n’izi nkoni Rtd C/Supt Kayumba Innocent yari afite n’ikidendezi cy’amazi kizwi nka Yorodani yashyiragamo abagororwa bambaye kugira ngo imyenda itohe yegere umubiri nibakubita inkoni igere ku mubiri neza, ni nabyo byishe bamwe muri bariya batandatu(6) bavuzwe. Abari abayobozi n’abunganizi babo, bose wasangaga bahuriza ku kintu cyo kutemera ko ubuhamya cyangwa imvugo z’abagororwa bakatiwe burundu bitahabwa agaciro. Hari n’abatanga_ buhamya bikomwe cyane n’aba bayobozi barimo: MUNYURANGABO Patrick; NTAMBARA J.Pierre n’abandi babashinja ko ngo babangiye guhabwa ubuyobozi mu igororero kandi bari babukeneye. C/ Supt KAYUMBA Innocent, muri uku kwikoma bamwe mu bamushinja yageretseho ko MUNYURANGABO Patrick yitwaza ko ari mwishwa w’umuyobozi ukomeye muri iki gihugu witwa Musa Fazil HARERIMANA, ibintu byagaragaye nk’amatakira ngoyi n’ihungabana kuko nta muntu wabaye mu magororero yo mu Rwanda utavuga ubugome bwa KAYUMBA Innocent.

Muri uru rubanza kandi hagaragaye undi muburanyi witwa MUNYANEZA Augustin wari wunganiwe na Me Pascal IRADUKUNDA, warezwe maze Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rumufataho icyemezo kandi atarabaye umuburanyi. Munyaneza avuga ko atamenyeshejwe iby’urwo rubanza kandi avuga ko yabarizwaga ahantu hazwi. Urukiko rwasanze bidashoboka kumuburanisha n’ubwo we n’umwunganizi we Me Pascal basabaga ko baburana. Urukiko n’Ubushinja_ cyaha, basanze igishoboka cyonyine ari uko uwahamijwe icyaha adahari ariko wigaragaje k’ubushake agomba kwishikiriza inzego() harimo: Ubugenza cyaha; Ubushinja_ cyaha cyangwa igororero. Ubwo MUNYANEZA Augustin wahamijwe icyaha ataraburanye azahitamo icyo abona kimunogeye, ari ukwishikiriza inzego() cyangwa gufatwa agakora ibihano yahawe!?.

Mu gusoza, ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko abemeye icyaha bakacyirega ndetse bagatanga n’amakuru ku byabereye muri Gereza ya Rubavu, bazagabanirizwa ibihano nk’uko babisabye ndetse n’uko amategeko abiteganya ariko abo bizahama bakazahanwa nabwo hakurikijwe amategeko. Muri iburanisha kuri iyi nshuro ya gatatu hagaragaye ibintu bitari bisanzwe, abari abagororwa « NTEZIYAREMYE Innocent alias Kimwanga na NAHIMANA Patrick alias Banarudiya » biyemeje kwitandukanya n’abari abayobozi « C/ Supt Kayumba Innocent; Baziga n’uwari I.O Gapira Innocent », maze babashinja beruye ko bafatanije kwica abagororwa biyongera kuri BYINSHI Emmanuel alias Manzi wari wunganiwe na Me Evode KAYITANA washinje I.O Gapira Innocent kwica KAYUMBA Martin yamushinje ku munsi wa kabiri w’iburanisha ry’uru rubanza; Hagaragaye kandi umugororwa NKURUNZIZA Charles wahamijwe icyaha, wakomeje guhakana avuga ko abesherwa na bagenzi be kubera inshingano yarafite mu igororero « Gitifu wo mu murenge w’igororero », uyu niwe wabonaga usigaye ari k’uruhande rw’abari abayobozi b’igororero.

Hakurikiyeho guha umwanya abaregera indishyi: Urukiko rwasanze bataratanze amagarama yabo ndetse umwe muri bo ariwe MANIRAGUHA Ladisilas yunganiwe na Me Pascal IRADUKUNDA asaba kureka urubanza, avuga ko azarutangirira hasi kugira ngo nawe azabone ubutabera yifuza cyane ko yatanze ikirego afungiwe mu igororero rya Musanze. Icyo gihe rwaburanishijwe ku rwego rwa mbere adamagajwe ngo asobanure iby’ikirego cye n’indishyi yasabaga, Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu « TGI/ Rbv » rufata icyemezo ntirwagira icyo ruvuga ku kirego yatanze kandi ko yamenye imikirize y’urubanza mu iburana ryabereye mu Urukiko Rukuru/ Urugereko rwa Musanze ku wa 20/11/2024; Akomeza avuga ko atari yarigeze amenya igihe icyo cyemezo cyafatiwe ngo akijuririre, akaba ariyo mpamvu yahisemo kureka urubanza ashingiye ku ngingo y’117 « Imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ».

Si aba gusa babajijwe kuri uyu munsi kuko hari n’abandi ariko icyari kigamijwe muri iyi nkuru kwari ukugeza ku basomyi ba Karibumedia.rw ko urubanza rwakomeje habazwa bamwe, ubushinjacyaha bufata nk’izingiro ry’urubanza aribo: Abari abayobozi ba Gereza nk’uko ibaruwa yo ku wa 01/08/2023 y’urwego rw’Igihugu rushinzwe amagororero (RCS) yandikiwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha ngo rubakoreho iperereza, bahereye mu mwaka wa 2019_ 2023 ku byaha baba barakoreye abagororwa.

Urubanza rwapfundikiwe ku isaha ya saa kumi na mirongo ine (16h40), ababuranyi basezeranywa ko urubanza ruzasomerwa mu ruhame kuwa 27/02/2025 saa cyenda z’amanywa.

Karibumedia.rw

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *