Ubutabera

MUSANZE: Ubushinjacyaha bwabaye ibamba mu rubanza rwa C/SUPT KAYUMBA Innocent na bagenzi be.

Nk’uko byari biteganyijwe, kuri uyu wa 28/01/2025 urubanza rwa C/SUPT KAYUMBA Innocent na bagenzi be rwakomereje mu Urukiko Rukuru/ Urugereko rwa Musanze, aho bamwe mu bo ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Rubavu aiko abaregwa bose bahakana ibyo bubashinja.

Ni urubanza rwasubitswe kuwa 20/11/2025 kubera ko uwitwa BYINSHI n’abandi bari basabye ko bataburana badafite abunganizi mu by’amategeko bituma barushyira kuri uyu munsi.

Mu iburanisha ry’urubanza rwo kuri uyu wa kabiri tariki ya 28/01/2025, ubushinjacyaha bwahawe ijambo ngo buvuge impamvu y’ubujurire bwabwo maze busobanura ko bwashingiye ku nenge esheshatu(6) z’icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu « TGI/ RUBAVU », zirimo: Kuvuguruzanya kw’amategeko; Imisesengurire mibi y’ibimenyetso birimo n’abatangabuhamya; Kwirengagiza ubuhamya bw’uwitwa Habuba; Kwirengagiza ubuhamya bw’abakubitiwe muri Gereza/ Igororero barimo NDAGIJIMANA Emmanuel Peter; Guhabwa ibihano bidakwiranye n’ibyaha bakoze; Kugirwa abere kwa bamwe n’ibindi….

Mu kwiregura, habanje uwitwa GAHUNGU Ephraem wasimbuye KAYUMBA Innocent ku buyobozi bwa bw’Igororero rya Rubavu, wahakanye ibyo avugwaho byose byo gukubita no guhoza abafungwa ku nkeke n’inkoni bamwe bikabaviramo kubura ubuzima, maze n’umwunganizi we arabishimangira ariko ubushinjacyaha bukomeza kuba ibamba kuko ngo bigizaga nkana ku byo bakoze.

Uwakurikiyeho ni Uwayezu Augustin wari umuyobozi wungirije ariko nawe ahakana uruhare ashinjwa n’ubushinjacyaha ari naho abunganizi be Me UMWARI Sylivie na Me IRAGENA bamwunganiye, babwira Urukiko ko umukiriya wabo atakubise umufungwa Ndangijimana Emmanuel alias Peter watangaga n’ubuhamya imbona nkubone mu rukiko ariko agahindurwa umunyabinyoma kandi we anafite impapuro zo kwa muganga zigaragaza ubumuga yatewe. Aha bitwazaga ko ubuhamya bw’abafungwa bakatiwe burundu ku cyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 badafite ububasha bwo gutanga ubuhamya mu nkiko, bakirengagiza ko ibyakorerwaga muri Gereza nta bandi babibonaga uretse abo bari kumwe muri ako gacucu.

Impaka zakomeje kuba ndende(), hitabazwa abandi bafungwa bari muri Gereza/ Igororero rya Rubavu icyo gihe bareganwa hamwe kandi banemera uruhare bo ubwabo bagize mu bikorwa bibi byakorerwaga bagenzi babo, aho bamwe muri bo bagaragaza ko habagaho inkoni muri Gereza ariko ikubitwa rya NDAGIJIMANA Emmanuel rikomeza gukemangwa kuko amakuru afatika, bitumvikana neza ko yaba yarakubitiwe mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), maze hakinibazwa uburyo umuntu yavuye mu bugenzacyaha; Ubushinjacyaha ndetse n’urukiko ntavugireyo iyo mikubitirwe ye, yagera kuri Gereza akakirwa kandi ari indembe.

Wakwibaza ngo « Ese NDAGIJIMANA Emmanuel yakiriwe gute muri Gereza ari indembe yarakubitiwe mu bugenzacyaha, akazanwa mu igororero akakirwa atabanje kuvurwa »!?

Kuri iki kibazo, UWAYEZU Augustin yavuze ko bashyirwaga mu Kato cyane ko hari no mu gihe cya Covid-19 kugira ngo babanze bapimwe ndetse bahabwe n’ubundi bufasha kubabikeneye. Gusa, aha yirengagije ko kwakira umurwayi nk’uriya bitari byo. Ibintu bavuga ko yakubitiwe muri Gereza nk’uko nawe abyivugira kandi abo bagororwa bakabyemeza kandi aribo bashinjwa ko bategetswe kumukubita ndetse bemera uruhare rwabo kuko nta kundi bari kubigenza « Kudashyira mu bikorwa igihano mugenzi wabo ahawe, nibo icyo gihano cyari guhabwa », iki gihano cyahabwaga uwanze gushyira mu bikorwa amabwiriza ahawe n’umucungagereza ngo cyitwaga « GUHABWA IKARAMU ». Aha UWAYEZU akaba yanavuze ko kugira ngo babe bari gukurikiranwa babesherwa n’abari abagororwa ari umupangu wateguwe n’abagororwa b’abahanga mu mugambi wo kwanga no gusebya Leta, aho yavuzemo uwitwa Dr MPOZAYO Christophe; Patrick MUNYURANGABO n’abandi ko aribo bashukaga abagororwa ngo bashinje twe abari abayobozi b’igororero. Ibi bikaba bitakiriwe neza n’ubushinjacyaha.

Urubanza rwasubitswe rukazakomeza ejo ku wa 29/01/2025 kandi Karibumedia.rw izakomeza kurubakurikiranira kugeza ku musozo warwo.

Yanditswe na SETORA Janvier.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *