KIGALI: Urubanza rwa MUKAMPAMA Marie Josée na MUNYENTWARI Frodouard, ihurizo mu butabera.
Hashize imyaka igera kuri 12 uwitwa MUNYENTWARI Frodouard aburana na MUKAMPAMA Marie Josée imanza zishingiye ku mutungo aho uyu mugore MUKAMPAMA ashinjwa kwigwizaho imitungo y’abantu harimo n’iy’uyu MUNYENTWARI bakiburana mu gihe abandi barekeye.
Nk’uko bigaragara mu nyandiko nyinshi zitunzwe na bamwe mu bakorewe uburiganya n’uyu mugore witwa MUKAMPAMA Marie Josée, nuko afatanije n’abandi bataramenyekana, bafatanije bahimba inyandiko ngo zitanga inkunga mu mashuri (Scholarship) mu bihugu byo hanze noneho bakazikoresha basaba abaturage amafaranga yo gutanga iyo myanya mu mashuri.
Mu rubanza ruheruka ari narwo Karibumedia.rw igiye kugarukaho muri iyi nkuru ni urubanza rwaburanishirijwe kuwa 16/01/2025 mu rukiko rukuru rwa Repubulika y’u Rwanda ruherereye mu karere ka Nyarugenge, hazwi nk’i Nyamirambo, aho MUKAMPAMA Marie Josée yajuririye icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, aho yatsinsiwe guhuguza(Kuriganya)imodoka uyu MUNYENTWARI Frodouard.
Mu cyemezo cy’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyavugaga ko ikirego cya MUKAMPAMA nta shingiro gifite ko atsinzwe ndetse ko hari n’ibyo yasabwaga gusubiza MUNYENTWARI birimo n’imodoka ye Toyota Hilux Double Cabine ifite plaque RAA 317 F.
Mu iburanisha mu rukiko rukuru rwa Nyamirambo ryo kuwa 16/01/2025, MUNYENTWARI Frodouard yunganirwa na Me Nsabimana Jean Baptiste mu gihe MUKAMPAMA Marie Josée yunganirwaga na Me Murera Paulin ndetse haragobokeshejwe Mutumwinka Thérèse, uwunganira MUKAMPAMA yakomeje kwemeza ko imodoka bayivuze ariko urukiko rukamusaba inyandiko y’ubugure ikabura kandi yaremereye mu bugenzacyaha no mu rukiko rwisumbuye ko afite ayo masezerano y’ubugure.
Yagize ati » Hari raporo yo kuwa 24/01/ 2019 yanditswe n’ubuyobozi bw’umudugudu ivuga ko MUKAMPAMA yaguze iyo modoka na MUNYENTWARI, bityo tugasaba urukiko ko rwakwemeza ko iyo modoka yaguzwe na MUKAMPAMA noneho bitaba bityo MUNYENTWARI agasubizwa imodoka hiyongeyeho inyungu akaba 10.800.000 frw hakiyongeraho 5.000.000 frw, yose hamwe akaba 15.800.000 frw cyane ko umukiriya wanjye atunze iyi modoka imyaka 12. »
Kuri ibi byose byari bimaze kuvugwa n’umwunganizi wa MUKAMPAMA, Me Nsabimana Jean Baptiste wunganira MUNYENTWARI Frodouard yabinyomoje agira ati « MUKAMPAMA yajurijwe n’icyemezo cyafashwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuko yatsinzwe no kubura ibimenyetso birimo n’inyandiko y’ubugure. »
Yakomeje avuga ko ubujurire bwe nta shingiro bufite, bityo ko ibyo bavuga babeshya urukiko aho yagize ati » Ubujurire bwa MUKAMPAMA nta shingiro bufite kuko atagaragaza inyandiko y’ubugure kandi bizwi ko ikintu cyose kirengeje agaciro k’ibuhumbi 50 , igihe cy’ubugure kigomba gukorerwa inyandiko none ikiburanwa muri uru rubanza ni imodoka ifite agaciro ka 5.000.000 frw. Ni nayo mpamvu yakagombye kugaragariza urukiko amasezerano y’ubugure atayagaragaza, urukiko rukazabona ko imodoka atari iye ahubwo rugategeka ko agomba kuyisubiza MUNYENTWARI, indishyi z’akababaro n’inyungu mbonezamusaruro. »
Ku bijyanye n’abatangabuhamya muri uru rubanza ntibabajijwe ngo kuko n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge batabajijwe bityo, Me Nsabimana Jean Baptiste asoza asaba urukiko ko rutashingira no kuri raporo yo mu mudugudu kuko ivuguruzanya n’imvugo ye ko imodoka ayimaranye imyaka 12 kandi iyo raporo yarakozwe mu 2019. Bityo, asaba ko urukiko rwazashingira ku ngingo ya 13 y’itegeko n°71/2024 ryo kuwa 26/06/2024 rigenga abantu n’umuryango ivuga ku gukoresha uburenganzira mbonezamubano nta buriganya igira iti » 1°Umuntu ategetswe gukoresha uburenganzira mbonezamubano bwe ahabwa n’amategeko no kurangiza inshingano ze yemeye nta buriganya;
2°Kutagira uburiganya mu migirire bifatwa nk’ibiriho iyo itegeko ribiteganyiriza akamaro gashingiye ku burenganzira ritanga;
3°Umuntu ntashobora kwitwaza ko yakoze igikorwa nta buriganya iyo gitandukanye n’ubushishozi asabwa kugira. »
Urukiko rubajije uwagobokeshejwe Ugirinshuti Callixte wari uhagarariwe n’umugore we Mutumwinka Thérèse [bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko] impamvu atakoreye ihererekanya ry’iyo modoka hagati ye na MUKAMPAMA kuko bigaragara ko icyanditseho Ugirinshuti Callixte, yasubije ko atari guhererekanya iyo modoka na MUKAMPAMA kuko ngo batigeze bagura nawe.
Yagize ati » Ntabwo twari gukorana ihererekanya na Mukampama Marie Josée kandi tutarigeze tumugurisha imodoka kuko uwo tuzi twagurishije ni MUNYENTWARI Frodouard keretse iyo azana na MUNYENTWARI akatubwira ko yayimugurishije ndetse n’abatangabuhamya numvise bavuga nabo ntabwo mbazi. »
Urubanza rwapfundikiwe ku isaha ya saa sita n’igice maze Perezida w’iburanisha asoza amenyesha ababuranyi bose ko ruzasomwa kuwa 14/02/2025 saa munani(14h00).
Yanditswe na SETORA Janvier.