Meteo Rwanda yateguje imvura y’itumba rya 2025 izaba nke ugereranyije n’iyari isanzwe igwa.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko imvura izagwa mu gihembwe cy’itumba hagati ya Werurwe na Gicurasi itazaba nyinshi nk’uko byari bisanzwe kuko izaba iri hagati ya milimetero 250 na milimetero 550.
Impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu Rwanda mu gihe cy’itumba iba iri hagati ya milimetero 250 na 650.
Meteo Rwanda igaragaza ko iri gabanuka ry’imvura ryatewe ahanini n’ubukonje bwinshi bwagaragaye mu nyanja ya Pacifique bumenyerewe nka La Niña, bugira ingaruka ku miterere y’ikirere. Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Gahigi Aimable yavuze ko imvura iteganyijwe itazagwa ku buryo bungana mu gihe cy’itumba cyose.
Yagize ati: “Iyo minsi yose y’igihembwe ntabwo iriya mvura ya milimetero tuvuga izagwa ku buryo bungana ku minsi yose, hazaba harimo imicyo; Harimo iminsi ifite imvura nyinshi n’iminsi ifite imvura nke, ni yo mpamvu dusaba buri wese gukurikira n’andi mateganyagihe yunganira iri ry’iminsi 10.” Abafatanyabikorwa ba Meteo Rwanda bavuga ko hakwiye kunozwa uburyo amakuru y’iteganyagihe atangwamo kugira ngo ibihombo abahinzi bahura na byo bigabanyuke.
Impuguke mu bijyanye n’ubuhinzi, Mutangana Kabera yagize ati: “Ntabwo imvura igwa mu karere kamwe ari yo igwa mu kandi, ni yo mpamvu hagomba kugaragara amakuru agaragaza imvura izagwa muri buri gace kugira ngo umuhinzi amenye ubwoko bw’imbuto azatera ndetse n’ikigero cy’amazi azakoresha mu kuhira”.
Uturere tuzagwamo imvura nyinshi ni Rusizi; Nyamasheke; Rubavu; Igice kinini cy’uturere twa Nyamagabe; Nyaruguru; Karongi; Rutsiro; n’Uburengerazuba bw’Akarere ka Nyabihu aho iri mu kigero cya milimetero 450 na 550.
Nko mu Ntara y’Amajyaruguru; Umujyi wa Kigali; Uturere twa Kirehe na Ngororero hamwe n’Uburasirazuba bw’Uturere twa Kayonza; Nyabihu; Karongi; Rutsiro na Ngoma naho hazagwa imvura iringaniye. Mu Ntara y’Amajyepfo uretse igice kinini cy’Akarere ka Nyamagabe na Nyaruguru, ubundi hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 350 na 450. Ni mu gihe uturere tuzagaragaramo imvura nke ari Nyagatare; Gatsibo; Rwamagana; Bugesera ndetse no mu gice kinini cya Kayonza n’Uburasirazuba bw’Akarere ka Ngoma aho hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 250 na 350.
Iteganyagihe rigaragaza ko imvura izatangira kugwa hagati ya tariki 10 na 20 Gashyantare ikazatangira gucika hagati ya tariki 10 na 20 Gicurasi 2025. Iri teganyagihe ry’igihe kirekire riba ryizewe hejuru ya 75%.
Meteo Rwanda yasabye Abanyarwanda kwitegura bihagije, cyane cyane mu bice bizagaragaramo imvura nyinshi.
Karibumedia.rw