Politike

MUSANZE: Abaturage bo mu murenge wa Cyuve barasaba ko amavuriro mato yakongererwa ubushobozi mu rwego rwo gutanga serivisi nziza.

Abaturage bo mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze barasaba ko amavuriro mato (Postes de Santé) yakongererwa ubushobozi mu rwego rwo gutanga serivisi nziza aho gukora ingendo ndende bajya ku bigo nderabuzima cyangwa mu bitaro bya kure.

Ibi babisabye itsinda ry’abasenateri bagiranye nabo ibiganiro ku mibereho myiza by’umwihariko muri serivisi z’ubuzima aho intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko, umutwe wa SENA, Dr.Nyinawamwiza Laëtitia yasabye abaturage kujya bagana amavuriro mato (Postes de Santé) birinda gukora ingendo ndende bajya gushakira serivisi mu bigo nderabuzima cyangwa ibitaro bya kure kuko rimwe na rimwe bashobora no kugerayo barembye cyangwa bikadindiza serivisi bakagombye kubona ku gihe kubera ubwinshi bwabo.

Hon.Senator Dr.Nyinawamwiza Laëtitia.

Yagize ati: « Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu mavuriro mato(Postes de Santé) kuko ariyo yegereye abaturage kandi akenshi iyo wivuje utararemba unakira vuba kuko gukora ingendo mugana ibigo nderabuzima n’ibitaro bya kure bibagiraho ingaruka nyinshi zirimo amatike, kongera ubwinshi bw’abarwayi iyo baba bagiye ndetse rimwe na rimwe bakarembera mu nzira ».

Aha ni naho yahereye abaza abaturage uko serivisi z’ubuzima zihagaze mu karere by’umwihariko mu murenge wa Cyuve, bityo aha abaturage umwanya kugira ngo bagire ibibazo babaza cyangwa batange ibitekerezo ku byakorwa kugira ngo serivisi z’ubuzima zitangwe neza muri ayo mavuriro mato.

BUDENGERI Annonciata atanga igitekerezo.

BUDENGERI Annonciata yagize ati: « Ibitaro bya Ruhengeri bitanga serivisi mbi atari ubushake bw’abaganga ahubwo akenshi biterwa n’ababigana baturuka impande zose, mu turere dutandukanye na bimwe mu bigo nderabuzima by’utwo turere, bityo ubucucike bukiyongera ariko amavuriro mato aramutse yongerewe ubushobozi cyangwa se akongerwa hagendewe ku mubare w’abaturage batuye akagari byarushaho kuba byiza kandi byagabanya wa mubare w’abagana ibigo nderabuzima cyangwa ibitaro bikuru ».

Yakomeje asaba ko aya mavuriro mato yakongerwamo izindi serivisi nkenerwa cyane ndetse n’umubare w’abaganga ukongerwa.

Yagize ati: « Turifuza ko akarere kagira ibitaro byako (District Hospital) kuko ibitaro bya Ruhengeri byabaye ibyo kwigisha noneho n’amavuriro mato (Postes de Santé) akongerwamo serivisi zihatangirwa nk’inzu z’ababyeyi (Maternités) ndetse na Laboratwari yo gupima nk’inzoka cyane cyane ku bana batoya ».

Bizimana Evariste we yagize ati: « Icyo twabasaba nk’abaturage b’umurenge wa Cyuve nuko havugururwa ikigo nderabuzima cya Gasiza kuko gishaje cyane ndetse n’umuhanda ujyayo ugakorwa kuko nawo utameze neza ukaba ubangamira imbangukiragutabara igihe igiye nko gufata yo umurwayi. Ikindi twasaba nuko n’abakoresha Mituelle de Santé bakoroherezwa bakajya bishyura 15% ya Ticket moderateur nk’abandi bakoresha ubundi bwishingizi aho kwishyura 100% nk’uko basanzwe babikora bagiye kugurira imiti muri za Farumasi ».

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yashimiye abaturage ikigero bagezeho mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza , bityo abasaba kwita ku buzima bwabo kuko ngo ubuzima niyo nkingi ya mwamba mu mibereho yabo.

Meya Nsengimana Claudien aganiza abaturage.

Yagize ati: « Ndabanza gushimira mwe baturage kuko mugeze ku ijanisha rishimishije muri Mituelle kuko ubu tugeze kuri 98% ariko nako 2% tugire vuba tugakuremo, ubundi twigirire ubuzima bwiza kuko ubuzima niyo nkingi ya mwamba mu mibereho yanyu ari nayo mpamvu mbasaba kujya mugana amavuriro mato dufite dore ko kugeza ubu dufite agera kuri 37 mu karere kacu ka Musanze kandi azagenda yongerwa buhoro buhoro ».

Nsengimana Claudien yanabwiye abaturage ko ikigo nderabuzima cya Gasiza kigiye kubakirwa inzu y’ababyeyi (Maternité) kandi no kuyisana bizakorwa mu gihe cya vuba. Aha ni naho yahereye anashimira abafatanya bikorwa b’imena bazwi nka SFH kuko igira uruhare mu gutanga serivisi nziza z’ubuzima ku baturage.

Mu bindi bibazo byabajijwe harimo n’ikibazo cy’abatarabona indangamuntu bajya kwivuza ku bigo nderabuzima bakanga kubakira ariko mu kubasubiza, umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayiranga Théobald yijeje abafite icyo kibazo ko bagiye kukivugana n’abayobozi b’ibigo nderabuzima kugira ngo bajye babaha serivisi kuko ngo iyo umuntu yamaze kwifotoza aba agaragara muri sisitemu kuko aba afite kode ya nimero y’indangamintu ye.

Ikibazo cy’imbangukiragutabara nacyo cyagarutsweho aho abaturage bavuga ko ari nkeya by’umwihariko ku kigo nderabuzima cya Karwasa ariko nacyo umuyobozi wungirije yagisubije avuga ko hari imbangukiragutabara 13 ku bitaro bya Ruhengeri zikorana n’ibigo nderabuzima 17 biri mu karere ariko ngo mu minsi ya vuba hazaboneka izindi ebyiri harimo izakorana n’ikigo nderabuzima cya Gasiza ndetse na Nyange.

Uretse n’ibi kandi uwitwa Nyirasafari Sawiya yagaragaje ikibazo cy’ikigo nderabuzima cya Karwasa kitazitiye kuko ngo bibangamira imitangire myiza ya serivisi aho usanga abashumba binjiramo uko biboneye ariko na none ngo kikaba kinafite abaganga bake. Aha mu kumumara impungenge abaturage, basubijwe ko ikibazo cyo kukizitira kizigwaho mu gihe ku kibazo cy’abaganga nacyo babijeje ko mu myaka ine abaganga baziyongera nk’uko byagarutsweho n’umukozi mu nteko ishinga amategeko, umutwe wa SENA, Madame Nyiransengimana.

Yagize ati: « Ku kibazo cy’abaganga, ntimugire impungenge kuko Leta ifite gahunda yo gukuba inshuro enye mu myaka ine abaganga bariho ndetse muri iyi myaka ibiri ishize hari abaganga bagera kuri 200 barangije mu bigo by’ubuforomo kandi batangiye n’akazi. Buhoro buhoro rero murumva ko n’icyo kibazo cy’abaganga nacyo kizagenda kibonerwa igisubizo ».

Mu bindi bibazo byabajijwe mu bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage harimo ikibazo cy’abaturage b’akagari ka Migeshi na Buruba mu murenge wa Cyuve batagira umuriro w’amashanyarazi ariko umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yabwiye abaturage ko kizwi kandi ko yavuganye n’ababishinzwe ko ubu bateganya guha ingo ibihumbi bitanu (5.000) umuriro w’amashanyarazi nk’uko babikoze umwaka ushize aho watanzwe ku ngo ibihumbi birindwi na magana atanu (7.500).
Iri tsinda ry’intumwa za rubanda, umutwe wa SENA zari zihizwe na Hon. Dr.Nyinawamwiza Laëtitia, Hon.Kanziza Epiphanie, umukozi muri SENA Madame Nyiransengimana, ushinzwe itumanaho muri SENA Benimana Jean Claude n’abandi.

Intumwa za Rubanda (Ibumoso bwa Meya).
Hon.Senator Kanziza Epiphanie.

Yanditswe na SETORA Janvier.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *