Imikino

President wa Rayon Sports yavuze igihe rutahizamu mushya azazira n’impamvu yo gukoresha igerageza.

President wa Rayon Sports Twagirayezu Taddeo, yavuze ko impamvu Rayon Sports ikoresha igerageza ry’abakinnyi ari uko hari abakinnyi bayisabira kuyizamo, nayo yareba aho bavuye ikabona ari abakinnyi bakomeye ariko ntipfe kwizera urwego rwabo.

Ubwo yaganiraga na Radio 10 ducyesha iyinkuru, yavuze ku buzima basanzemo Rayon Sports anagaruka ku bijyanye no kongeramo abakinnyi muri uku kwezi kwa mbere ubwo yabazwaga ku bijyanye no gukoresha abakinnyi igerageza, Taddeo yavuze ko Rayon Sports ari ikipe izwi bituma abakinnyi benshi bifuza kuyinyuramo ngo yongere kuzahura urwego rwabo.

Mu magambo ye ati: « Rayon Sports ni ikipe izamura impano z’abakinnyi, ujya kumva umuntu araguhamagaye ati ko nshaka kuza mu ikipe yawe wamubaza uwariwe naho avuye akakubwira ko ariwe ufite ibitego byinshi muri Guinea cyangwa ahandi ukibaza umuntu ufite ibitego byinshi niwe uri kwisabira kuza muri Rayon Sports »; arongera ati » :yego kuko Rayon Sports ndayizi ».

Yakomeje avuga ko ibyo utabyemera nk’uko abikubwiye ariko impamvu aba ashaka kuza muri Rayon Sports ari uko ari ikipe izwi, abakinnyi baba bifuza gucamo mu gihe runaka bakongera kuzamura urwego no kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga, ibyo byose rero President Taddeo avuga ko aribyo bituma bakoresha igerageza kuko uwo mukinnyi batapfa gihita bamwizera .

Bwana Taddeo yavuze ko Rayon Sports izasinyisha umukinnyi umwe wenyine utazakora igerageza, umukinnyi atavuze izina ariko avuga ko azagera mu Rwanda taliki ya 26 Mutarama 2025, yemeza ko abandi bose bahari n’abazaza bose bazakora igeragezwa; Ubuyobozi bwa Twagirayezu Taddeo, nta mukinnyi numwe buragura kuko abakinnyi bose irimo gukoresha ni abasizwe na Uwayezu Jean Fidel.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *