Imyemerere

Vatikani yatangaje ko Papa Francis yaguye agakomereka ukuboko.

Umuyobozi wa Kiriziya Gaturika, Papa Francis yavunitse ukobo kw’iburyo nyuma yo guhanuka muri Casa Santa Marta, aho atuye.

Nk’uko byatangajwe n’ibiro bye biri i Vatikani mu Butaliyani, byavuze ko Papa Francis w’imyaka 88 y’amavuko yaguye iwe mu gitondo cyo ku wa 16 Mutarama 2025.

Amakuru avuga ko uyu mukambwe yahise ahabwa ubutabazi bw’ibanze, kugeza ubu ukuboko kwe kw’iburyo kukaba kwashyizwe mu byuma bigusubiza mu buryo.

Ubuyobozi bwa Vatican bwashyize iphoto igaragaza Papa yambaye igipfuko ku kuboko. Gusa iyi mpanuka ntiyamubujije gahunda yari afite harimo guhura n’abantu batandukanye barimo Alvaro Lario, Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’ubuhinzi (IFAD) ndetse n’abapadiri baturutse muri kaminuza yo muri Argentine bari i Roma.

Mbere y’iyi mpanuka, Papa Francis yari yagize ikindi kibazo mu mpera z’umwaka ushize, ubwo yagwaga nijoro agakomereka ku munwa.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *