Imikino

MUSANZE: Rurageretse hagati ya Padiri HAGABIMANA Ferdinand na bamwe mu bakinnyi n’ikipe ye “Fatima Women Football Club”.

Ruragwrerse hagati ya Padiri HAGABIMANA Ferdinand na bamwe mu bakinnyi b’ikipe ye izwi nka “Fatima Women Football Club” aho ngo bamaze amezi agera muri ane batazi uko umushara na Prime bisa ndetse ngo bamubaza akabarimanganya.

Ni amakuru yagiye ahagaragara ku wa 14 Mutarama 2025, ubwo umutoza w’iyi kipe y’abagore NTAGISANIMANA Saida n’abakinnyi be, bafashe umwanzuro ukakaye wo kujya ku biro bya Padiri HAGABIMANA Ferdinand biherereye ahazwi nko kuri “Evêché” kugira ngo bamwishyuze bari imbere ya Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri.

Ntagisanimana Saida na Nikuze Angélique ku biro bya Padiri.

Ubwo umunyamakuru wa Karubumedia.rw yageraga aho uyu mutoza Ntagisanimana Saida na mugenzi we Kapiteni w’ikipe y’aba bagore yasanze bicaye ku muryango wa Padiri HAGABIMANA Ferdinand bamuganiriza basuka amarira menshi bavuga ko abambuye amafaranga menshi akomoka ku mushahara na Prime.

Ntagisanimana Saida yagize ati: “Njyewe Padiri Ferdinand HAGABIMANA andimo amafaranga ibihumbi magana atatu na mirongo itanu (350.000 frw) namugurije ngo agure abakinnyi, Prime y’ibihumbi mirongo ine (40.000 frw) n’ibindi bihumbi makumyabiri n’umunani (28.000 frw) y’amatike nishyuriye abakinnyi ngo baze mu kazi kandi nawe arabizi ko najyaga mbategera kuko we atakundaga kuboneka”.

Capitaine Nikuze Angélique .

Mugenzi we NIKUZE Angélique bita Gatamba yagize ati: “Nanjye maze amezi ane ntazi uko umushahara na Prime bisa kuko andimo amafaranga ibihumbi magana atatu na makumyabiri na birindwi (327.000 frw) ari nayo mpamvu nafashe umwanzuro wo gusesa amasezerano nandikira FERWAFA ndetse menyesha na Nyiricyubahiro Musenyeri kuko nasanze ubuzima abakinnyi babamo ntabushobora Nta kindi twifuza uretse kuduhemba nk’abantu bakoze, cyane ko dufitanye n’amasezerano y’akazi yanditse”.

Umunyamakuru wa Karibumedia.rw yashatse kumenya byimbitse imiterere y’iki kibazo n’uko kizakemuka maze ku murongo wa Telefoni avugana na Padiri HAGABIMANA Ferdinand yemeza ko koko hari amafaranga babereyemo abakinnyi gusa ngo ibyo bariya bavuga byose atari ukuri.

Père Ferdinand Hagabimana .

Yagize ati: “Nibyo koko hari amafaranga tutarabaha ariko nko kuvuga ngo bamaze amezi ane batabona amafaranga, barabeshya kuko na shampiyona itangiye, nta mezi ane ararangira. Ikindi kuvuga ngo Ntagisanimana Saida yangurije amafaranga yo kugura abakinnyi arabeshya ariko abigaragarishije ibimenyetso twayamuha. Na none kubijyanye na Prime, yakubwiye ibihumbi mirongo ine (40.000 frw) kandi mu ibaruwa yandikiye FERWAFA yaravuze ibihumbi magana ane (400.000 frw ko abeshya!!! “Nk’amatike ngo baze mu kazi”, bagombaga kuyamusubiza kuko twabahaga Prime yabo ntabwo ari njyewe ugomba kubategera baje mu kazi”.

Ku mafaranga ibihumbi magana atatu na makumyabiri na birindwi (327.000 frw) ya Nikuze Angélique Gatamba, Padiri Ferdinand yavuze ko nabyo atari byo kuko ngo azi neza ko buri wese wazaga mu kazi yabonaga Prime ye.

Yagize ati: “Ko abandi babonye Prime yabo n’imishahara, we yayabuze ate? Bivuze ko atazaga kuko Prime ya nyuma twatanze ni iy’ukwezi kwa cumi na kumwe (Ugushyingo). Ubwo se yavuga ko atayabonye gute kandi yaje? Uwo nawe arabeshya. Gusa, ayo tubarimo turayazi kandi tuzayabaha, bitabujije ko n’ayo bavuga bayagaragarije ibimenyetso twayabaha”.

Muri izo mpaka ndende zaberaga ku biro bya Padiri Ferdinand HAGABIMANA ngo uyu Padiri yaje guha Umutoza mukuru Ntagisanimana Saida urufunguzo rw’imodoka agendamo nk’ikimenyetso ngo cyo kubizeza ko aza kubaha amafaranga atashye ariko Padiri we akabihakana avuga ko urwo rufunguzo rw’imodoka yarufashe ku ngufu kandi ko yabiregeye.

Yagize ati: “Urwo rufunguzo rw’imodoka avuga ko ari njyewe warumuhaye nk’ikimenyetso cyo kubizeza kubishyura, arabeshya ahubwo yarufashe ku ngufu ari nayo mpamvu nahamagaye ubuyobozi bw’umurenge ngo buze burumwake, bukaza akarubima bangira inama yo gutaha n’indi modoka ndarubarekera ndigendera hari abo bayobozi barimo na DASSO ko nanjye natanze ikirego kuko iyo modoka iramutse igize ikibazo niwe wabibazwa”.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, aba bakinnyi bari bagiye gutanga ikirego mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacuaha (RIB) rwa Musanze nk’uko bari babigiriwemo inama n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Musanze (DPC).

Yanditswe na SETORA Janvier .

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *