Imikino

RULINDO: Imirenge yose yiteguye neza gukina imikino y’Umurenge Kagame Cup mu isura nshya.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo buri mu myiteguro yo gutangiza amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup muri uyu mwaka wa 2024_ 2025, gusa kuri iyi nshuro ngo Rulindo yiyemeje kuzatwara ibikombe byinshi muri aya marushanwa, kimwe mu bintu byitezweho kuzazamura ubwitabire bw’abaturage ni ubukangurambaga buri kurwego rwoheju.

Ni imikino izakinwa mu byiciro bitandukanye birimo : Umupira w’amaguru ; Umupira w’intoki; Isiganwa ry’amagare; Kwiruka no gusimbuka n’igisoro.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo ushinzwe urubyiruko ; Umuco na siporo Bwana Muvara Valens yabwiye umunyamakuru wa Karibumedia.rw ko kuri ubu imikino y’uyu mwaka izaba iteguye neza, mu buryo butandukanye n’imyaka yabanje, kandi ko Akarere ka Rulindo gafite intego yo kuzagera ku rwego rw’Igihugu. Ati : « Kuri ubu turi kuyitegura mu buryo abaturage bazajya bitabira ari benshi kubera ko tuzajya tuzana ibyuma by’imiziki, bibanze byanazengurutswa mu masantere y’ubucuruzi hatangwa n’ubutumwa butandukanye burimo kurwanya ibiyobya_ bwenge, kurwanya igwingira mu bana, kurwanya amakimbirane mungo, kurwanya ihohoterwa rishingiye kugitsina, gushishikariza abaturage gutanga mituweri hakirikare, na ejo heza, no gukomeza gushyira umuturage ku isonga. Ubu butumwa buzajya buratangwa n’abayobozi batandukanye ku bibuga bizaberaho imikino ».

Bwana Muvara valens yagaragaje ko Akarere ka Rulindo umwaka ushize kitwaye neza cyane kagera ku rwego rw’Intara, ndetse gahabwa n’imidari mu byiciro bitandukanye, yemeza ko uyu mwaka bazarushaho bagatwara igikombe cy’umurenge Kagame cup.

K’urundi ruhande umutoza w’ikipe y’umurenge wa Base yagarukiye kuri final ku rwego rw’intara y’amajyaruguru bwana Diedone waganiriye n’umunyamakuru wa karibumedia.rw yamubwiyeko uyu mwaka ikipe ye nta mikino ifite noneho ko yiteguye neza cyane intego yayo uyumwaka arugutwara igikombe cy’umurenge kagame cup ku rwegi rw’igihugu.

Ati : “Turiteguye rwose abakinnyi banjye bamezeneza bari muri locale, bose baraziranye bari kubona amafunguro nta kibazo”. Akomeza avuga ko ubuyobozi bw’umurenge wa Base n’abafatanyabikorwa (abacuruzi bo kuri Base) babari hafi kandi biteguye gufasha ikipe ukobishoboka kose ariko igikombe kigataha kuri Base mu karere ka Rulindo.

Biteganyijweko imikino y’umurenge Kagame cup iratangira kuri uyu wa gatanu tariki ya 10/01/2025, mu mirenge yose igize akarere ka Rulindo BASE ifite iki gikombe mu karere ikaba iracakirana n’umurenge wa Rukoze ku isaha ya 15h00 ku kibuga cya kiruri. Mugihe gutangiza iyimikino ku rwego rw’akarere ka Rulindo birabera ku kibuga cya Gasiza mu murenge wa Bushoki.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *