MUSANZE: Uwari Gitifu Forduard Ndagijimana na Mpayimana Eugène, baburanye ubujurire bw’ifunga n’ifungura by’agateganyo mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze.
Mu mpuzankano y’abagororwa MPAYIMANA Eugène n’uwari Gitifu w’Umurenge wa Mbogo, Frodouard bitabye urukiko rwisumbuye rwa Musanze aho bari bagiye kuburana ubujurire bwabo muri uru rukiko nyuma y’icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Gakenke rufite n° RDP 00184/2024.TB.Gakenke, aho baburanaga ifungwa nifungurwa (Détention préventive), aho rwemeje ko bafungwa by’agateganyo iminsi mirongo itatu (30 jours) mu igororero rya Musanze.
Basabwe n’urukiko ngo buri wese agire icyo avuga ku bujurire bwe, uwahoze ari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbogo mu karere ka Rulindo NDAGIJIMANA Frodouard, nyuma aza kugirwa umujyanama wa Nyobozi y’Akarere ka Rulindo yavuze ko yajuriye kubera atishimiye icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Gakenke cyane ko ibyo aregwa byose ari ibihimbano.
Yagize ati: “Turegwa icyaha cyo guhimba inyadiko mpimbano no gutanga indonke kandi ibyo byose ntabyo nzi cyane ko muri Dosiye hari ahavugwa n’ubushinjacyaha ibihumbi mirongo itanu (50.000 frw), nyuma bakivamo hakavugwa ibihumbi cumi na bitandatu (16.000 frw) nkibaza uburyo ayo mafaranga ahuzwa akitwa indonke”.
Yakomeje agira ati: “Nyakubahwa Perezidante w’iburanisha, nasabaga urukiko ko rwandekura ngakurikiranwa ndi hanze kubera ko mfite umwirondoro wuzuye, kuba ntashobora gutoroka ubutabera cyangwa ngo mbe nakwica iperereza cyane ko na mbere nari nararekuwe kandi nta na kimwe muri ibyo nigeze nkora. Ikindi iyo nyandiko mpimbano banshinja ntayo nzi yewe n’uyu mugabo turegwa hamwe ntabwo muzi bityo, navuga ko ari bwo bwa mbere mubonye. Urukiko rwambariza niba uyu mugabo MPORANYIMANA Eugène asanzwe anzi”!
Amategeko ateganya iki?
Ingingo ya 66 y’itegeko n°027/2019 ryo kuwa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha iteganya ko ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunzwe mu gihe ingingo ya 76, agace kayo ka 4 y’iryo tegeko iteganya ko umucamanza uburanisha ibirego by’ifunga n’ifungura by’agateganyo, afite inshingano zirimo gusuzuma niba hari impamvu zikomeye zituma ushinjwa yafungwa cyangwa niba yafungurwa by’agateganyo.
Wakwibaza ngo icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Gakenke cyo kuwa 03/12/2024 cyavugaga iki?
Iki cyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Gakenke, mu ngingo yacyo ya 11 igira iti ” Rwemeje ko hari impamvu zikomeye z’uko MPORANYIMANA Eugène na NDANGIJIMANA Frodouard bakekwaho icyaha cyo guhimba inyandiko mpimbano no gutanga indonke”.
Mu gihe mu gika cyacyo cya 12 kigira kiti: “Rutegetse MPAYIMANA Eugène na NDAGIJIMANA Frodouard ko bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo mu igororero rya Musanze mu gihe cy’iminsi mirongo itatu (30 jours). Ni uko icyemezo gifashwe kandi gisomewe mu ruhame none kuwa 03/12/2024, Umucamanza KAZUNGU RUKATSI Olivier ari kumwe n’Umwanditsi warwo UMULISA Julienne”.
Urubanza rwapfundikiwe ku isaha ya saa yine n’igice za mu gitondo (10h30′) rukazasomwa ejo ku itariki ya 09/01/2025 saa munani (14h00′) z’igicamunsi.
Yanditswe na SETORA Janvier.