Ubukungu

RWANDA: Bamwe mu bakorera Company izwi nka “FIDELITY EXPRESS Ltd” bararira ayo kwarika kubera gukora badahembwa.

Bamwe mu bakozi bakorera Company izwi nka “FIDELITY EXPRESS Ltd” hirya no hino mu gihugu bararira ayo kwarika kubera ngo bamaze igihe kinini bakora ariko badahembwa kandi bishyuza uko ukwezi gushize ariko bikaba iby’ubusa.

Ni ikibazo ngo kimaze amezi asaga atanu aho bamwe mu bakozi bakora nk’abashoferi; Abagenzura (Contrôleurs) n’abandi…., bari kurira ayo kwarika kubera kudahembwa kandi bakora umunsi ku w’undi.

Uretse ngo no kuba bakora badahembwa, bafite n’ikindi kibazo cyo kuba badatangirwa imisanzu yabo mu kigo cy’igihugu cy’ubwishingizi cy’u Rwanda (RSSB) ndetse ngo haba n’abo iyatangiye rimwe na rimwe hagatangwa imisanzu ituzuye kuko iba itajyanye n’umushahara wanditswe mu masezerano y’akazi nk’uko amategeko agenga umurimo abiteganya nk’uko binagaragara kuri kopi yo muri RSSB, Karibumedia.rw ifitiye kopi.

Umunyamakuru wa Karibumedia.rw acyumva amarira y’aba bakozi ba FIDELITY EXPRESS Ltd, yanyarukiye muri gare zitandukanye iyi Kampani ikoreramo aganira na bamwe mu bambuwe ariko ku mpamvu z’umutekano wabo, basaba ko amazina yabo atagaragara mu itangazamakuru.

Umwe utwara imodoka yagize ati : “Kampani ya Fidelity Express dukorera idufashe nabi kuko tumaze igihe cy’amezi atanu tudahembwa kandi dukora iminsi yose amafaranga turayinjiza ariko ntiduhembwe, twabaza bakatubwira ko dukomeza gutegereza noneho ukibaza uburyo dushyira mu bikorwa inshingano zacu, dukorana umwete n’umurava ariko ntiduhembwe.

Mugenzi we yagize ati: “Rwose mutubarize Fidelity Express itwishyure kuko ibyacu byabaye agatereranzamba kuko kumara amezi atanu ukora udahembwa kandi ufite amasezerano y’akazi, harimo agasuzuguro noneho bigakubitiraho no kuba batatwishyurira imisanzu yacu mu kigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize kandi biri mu nshingano zabo ndetse byanditse no mu masezerano y’akazi nk’uko twayagiranye”.

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bw’iyi Kampani buvuga kuri iki kibazo cy’ubwambuzi no kutishyurira abakozi imisanzu muri RSSB, Karibumédia.rw yavuganye kuri Telefoni na bamwe mu bayobozi b’iyi Kampani aribo umuyobozi mukuru MUHAYIMPUNDU Mariam n’ushinzwe abakozi KARERANGABO Félix basubiza bavuga ko ideni baririmo koko kandi ko mu gihe kitarambiranye bazabahemba ariko ntibagira icyo bavuga ku byerekeranye n’imisanzu yo muri RSSB. Gusa ngo kudahemba abakozi babo ngo babitewe n’ideni bari bafite muri Banki kandi ngo na RURA ntirabishyura nkunganire yabemereye mu gihe cya COVID_ 19.

MUHAYIMPUNDU Mariam yagize ati: “Nibyo koko hari abakozi tubereyemo umwenda ariko byose twabitewe n’igihombo twagize igihe cya Covid_ 19 cyane ko na RURA yatinze kuduha nkunganire yari yaratwemereye kandi tukaba twari dufite n’ideni muri Banki ariko kubera ko ryo twamaze kiryishyura, turareba ubyo twavugana n’abo bakozi tubahe makeya dufite ariko ideni ry’abakozi ryo turaryemera kandi tuzabishyura”.

KARERANGABO Félix we yagize ati: “Nibyo hari abakozi batarahembwa ariko umuntu ntiyamara amezi atanu gusa adahembwa ngo ahite yirukankira mu itangazamakuru. Nibihangane bakomeze bategereze, amafaranga naboneka tuzabishyura kandi ni vuba. N’aho ibyo kujya mu itangazamakuru si ngombwa cyane ko n’ayo mezi atanu bavuga atari bose kuko hari abo turimo kumwe cyangwa abiri, nibabe bihanganye tuzabishyura kuko hari nk’abo twabaye duhembye ukwezi kumwe”.

Amategeko y’umurimo ateganya iki?

Itegeko n°66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda rivuga ko iby’ingenzi bikubiye mu masezerano ari byo byubahirizwa ari naho aba bakozi bahera baburana uburenganzira bwabo butubahirizwa kuko nko mu masezerano bagiranye na FIDELITY EXPRESS Ltd yo ku wa 01/03/2019, yakozwe hagati ya FIDELITY EXPRESS Ltd n’abakozi, agakorerwa ku cyicaro cyayo kiri i Kigali mu karere ka Nyarugenge; Umurenge wa Kimisagara mu kagari ka Kimisagara, aho mu ngingo yayo ya 2 agira ati: “Aya masezerano azamara igihe kitazwi habanje gutangwa igihe cy’igeragezwa kimara amezi atatu (3) nibura gishobora kongerwa inshuro imwe akaba atangiye gushyirwa mu bikorwa none tariki ya 01/03/2019” ;

Ingingo ya 4 yayo yo igira iti: “Mu gihe umukozi afite aya masezerano azajya ahembwa amafaranga ibihumbi mirongo itanu na bibiri n’amafaranga makumyabiri (52.020 frw) buri kwezi, hamaze kuvanwamo imisoro iteganywa n’itegeko (ni ukuvuga net amount)”.

Ni mu gihe ingingo ya 39 ivuga ku bijyanye n’inshingano z’umukoresha ariko mu gace kayo ka 4 n’aka 6 tugira tuti: “Guhemba umukozi umushahara basezeranye kandi ku gihe;

6: Gushyira umukozi mu bwiteganyirize no kumutangira imisanzu mu kigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi mu Rwanda”.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, twashatse kuvugana n’umuyobozi wa RURA ngo atubwire niba koko batarishyuye nkunganire yari igenewe FIDELITY EXPRESS Ltd ariko ntitwababona. Bityo, tukizeza abasomyi bacu ko tuzakomeza kubakurikiranira iby’iki kibazo kugera kugeza gihawe umurongo.

Yanditswe na SETORA Janvier.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *