AMAJYARUGURU: Buri wese arasabwa kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.
Abatuye mu ntara y’amajyaruguru bahawe umukoro udasanzwe wo kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no gukumira ihohoterwa rikorerwa abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 kuko bimaze kugaragara ko basigaye batotezwa, rimwe na rimwe bakicwa nk’uko byagaragaye hirya no hino mu gihugu.
Ibi byavugiwe mu nama nyunguranabitekerezo ku mibereho myiza y’abaturage (Social Protection) yabereye mu karere ka Musanze igahuza abayobozi batandukanye barimo n’abahagarariye imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, aho bagarutse cyane cyane ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage; Ibibangamiye abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi harimo n’ibikorwa bibi byo kubahohotera bikagera n’aho bicwa.
Guverineri w’Intara y’amajyaruguru MUGABOWAGAHUNDE Maurice yasabye abitabiriye inama kurwanya bimwe mu bibangamira imibereho myiza y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bikagera n’aho bicwa.
Yagize ati: « Gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bigomba kuba ibya buri wese ndetse n’imvugo yacu ikaba ingiro koko, ko tugomba kuyirandurana n’imizi yayo yose; Tukayitwika, igashya ndetse igakongoka ubuziraherezo. Twisuzume rero tumenye ko iwacu nta ngengabitekerezo ihari ku buryo buri wese yabigira ibye ndetse n’umenye amakuru wese ajyanye nayo, akayasangiza abandi akabyazwa umusaruro. Ibi kandi bikareba cyane cyane abayobozi kuko byose bibera aho bayobora ».
MUGABOWAGAHUNDE Maurice yakomeje asaba abayobozi gukurikirana imishinga n’inkunga by’abarokotse Jenoside ndetse no kureba ko Porogaramu zigamije kwivana mu bukene zigenda neza.
Yagize ati: « Abayobozi turongera kubasaba kureba ko imishinga y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi igenda neza cyane ko biri mu nshingano zacu nk’abayobozi aho kubitirira MINUBUMWE, ahubwo tukumva ko twese ingamba ari imwe tukamenya uko buri muturage ameze; Ukeneye serivisi nziza akayihabwa kandi ku gihe. Ikindi ni uko nk’abayobozi tugomba kwegera abafatanyabikorwa birushijeho, abana bakava mu mirire mibi; Abahohoterwa bagacungirwa umutekano ndetse n’amafaranga yegerejwe abaturage ngo bivane mu bukene aba muri SACCO’s agahabwa abaturage bakivana mu bukene aho kugira ngo bishore mu runguze (Bank Lambert) ».
Perezida wa IBUKA mu murenge wa MUNYARUTETE Joseph, yagaragaje ko rimwe na rimwe urwego rw’ubutabera rugira uruhare mu gufungura abagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenocide, bityo ngo bikabaca intege nk’abacitse ku icumu.
Yagize ati: « Rimwe na rimwe tugira ibibazo aho dutanga ibirego bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa se ihohoterwa rikorerwa abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, bajya gutanga ikirego mu bugenzacyaha (RIB) uwakoze icyaha bakamufunga, bwacya mu gitondo cyangwa nka nyuma y’amezi 3 ukabona arafunguwe akagaruka yidoga. Ibyo bintu biratubabaza bikadutera kubaho duhangayitse aho kubaho twisanzuye nk’abiyubaka. »
Ni mu gihe mugenzi we wo mu murenge Bungwe, UWINGABIRE Denyse yasabye ko ubuyobozi bwajya bubahuza n’amahirwe ahari kugira ngo abayakeneye abagereho ariko ngo babura inzira yo kubahuza nayo mahirwe kubera kutamenya ababishinzwe.
Kuri iki kibazo Guverineri w’intara yavuze ko abo bantu bahari mu turere ko n’aho batari mu mirenge bashyirwaho kuko ngo ahari iyo mishinga, abahaturiye ari bo bagomba guherwaho kugira ngo ayo mahirwe yabegerejwe bayabyaze umusaruro.
Umukozi muri MINUBUMWE ushinzwe ishami ry’ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarawanda, Madame INGABIRE Laëtitia, yabwiye Karibumedia.rw ko umuntu wese ugifite ingengabitekerezo ya Jenoside yabireka kuko ngo ntacyo byazamugezaho ahubwo ko yabicira kuko ngo birura.
Yagize ati: « Umuntu ugifite ingengabitekerezo ya Jenoside, nacire birarura kuko ni umuntu ucyifitemo gutandukanya abanyarwanda kandi barimo kwiyubakira u Rwanda rushyize hamwe. Gusenya ubumwe bw’abanyarwanda ntacyo byamugezaho kuko aho byagejeje abanyarwanda twese twarahabonye n’abatari bakavuka, baraje babona ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi zikiri mu gihugu. Ikindi navuga n’uko ababibona bakabyihorera; Bakabirebera bikarinda bigera aho bitwara ubuzima bw’abantu, nabo rwose babireka ahubwo ubonye ahantu hari ingengabitekerezo ya Jenoside, yabigaragaza bikavugutirwa umuti mbere yuko bitwara ubuzima bw’abantu ».
INGABIRE Laëtitia yakomeje yamagana abagifite umuco mubi wo kungira mu gikari icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside no guhohotera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Yagize ati: « Icyaha cya Jenoside ni icyaha gikomeye cyane kuko aho cyagejeje u Rwanda twarahabonye kuko ntabwo bwakeye ngo habe Jenoside ahubwo byagiye ruto ruto kugeza ikozwe. Bityo rero, n’abarimo ku byungira mu gikari ruto ruto barimo kunga ibitungika ahubwo aho kubyunga gutyo nibabigaragaze abantu babicoce mu maguru mashya ».
Perezida wa Repubulika Paul Kagame nawe aherutse kwamagana ubwicanyi bumaze iminsi bugaragara hirya no hino mu gihugu bukorerwa abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, avuga ko ubutabera bugomba kujya bukora akazi kabwo, ubu bwicanyi bugahagarara burundu.
Mu mezi atatu ashize nk’uko byavuzwe na Komiseri mu muryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi (IBUKA), Bwana NTATSIKIRA Evode ngo mu turere dutandukanye rw’igihugu hagiye hagaragara ubwicanyi bukorewe abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi aho ngo ubuheruka burimo ubwakorewe Sibomana Emmanuel wo mu Karere ka Rwamagana, muri Nyaruguru hakabamo Hakizimana Ildephonse, Uwimana Martha wishwe kuwa 14 Kanama 2024 na Vincent Karekezi wishwe kuwa 18 Kanama 2024 mu gihe mu Karere ka Ruhango hishwe Mpawenimana Donatha na Ntashamaje Enatha wishwe kuwa 19 Kanama 2024 n’aho mu karere ka Karongi kuwa 04 Kanama 2024 hakicwa Mukakanyamibwa Béatrice ndetse na Nduwamungu Paulina uherutse kwicirwa mu murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma agacibwa umutwe.
Yanditswe na SETORA Janvier.