Politike

RULINDO: Hasojwe amarushanwa yo kurwanya ruswa.

Tariki ya 13/12/2024, mu karere ka Rulindo hasojwe amarushanwa yo kurwanya ruswa, ni amarushanwa yasojwe hakinwa umukino w’umupira w’amaguru wa gishuti wahuje abakozi b’akarere ka Rulindo n’abikorera baka karere kuri stade ya Nyirangarama. Umukino warangiye abikorera ba Rulindo batsinze abakozi b’akarere ibitego 4_ 2.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Mme MUKANYIRIGIRA Judith wari witabiriye uyu mukino yabwiye abaturage b’akarere ka Rulindo ko Akarere ka Rulindo kagiye gukora ubushakashatsi bwimbitse ku bintu byose bishobora kuba icyuho cya ruswa, hagamijwe ko hatagira na hamwe yamenera.

Abikorera bo muri aka karere nabo bavuga ko izo ngamba zizabafasha gukomeza gufatanya n’akarere mu mishinga yose izamura ubuzima bw’abagatuye.

Abikorera bo muri aka Karere banavuga ko banyuzwe n’imbaraga zose zishyirwa mu kuborohereza badasabwe icyo bita akantu ko ku ruhande nk’uko hamwe na hamwe bigenda bikadindiza ishoramari rya ba rwiyemezamirimo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mme Mukanyirigira Judith kandi asaba abikorera kutumva ko ari bo gusa bakeneye serivisi nziza ko na bo basabwa kuyitanga nk’uko bayifuza. Gusa akomeza avuga ko bagiye gukora ubushakashatsi bwimbitse kuri ruswa hagamijwe kuziba ibyuho binini n’ibito ishobora kwinjiriramo.

Ayamarushanwa yo kurwanya ruswa yasojwe hanahembwa imirenge 8 yatsinze indi mu mupira w’amaguru.

Karibumedia.rw

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *