MUSANZE: Ku nshuro ya 6, ishuri rya MIPC ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 152 bize mu mashami atandukanye.
Ku nshuro ya 6, ishuri ry’ubumenyingiro rizwi nka MIPC (Muhabura Integrated Polytechnic College) ryatanze impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya Kaminuza ku banyeshuri 152 harimo ab’igitsina gabo 90 n’igitsina gore 62, bose bize mu mashami atanu atandukanye.
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo n’umukuru w’intara y’amajyaruguru MUGABOWAGAHUNDE Maurice, umuyobozi mu nama nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza (HEC), ababyeyi ndetse n’abanyeshuri, aho umukuru w’intara mu ijambo rye yasabye abarangije gufatanya n’ubuyobozi mu gukemura ibibazo bibangamiye abaturage.
Yagize ati: “Turashima MIPC kubera ko yaje isubiza ibibazo dufite kuko porogaramu itanga zishingiye kukuzamura intara yacu ari nayo mpamvu nsaba abanyeshuri barangije ko baza tugakomeza gufatanya mu rugendo rw’iterambere cyane cyane ‘Technologie’ bungukiye muri iri shuri ariko by’umwihariko, ndabasaba gukomeza gufatanya n’inzego z’ibanze mu gusubiza ibibazo bikigaragara mu ntara harimo ibibazo by’umwanda, imirire mibi n’igwingira, abana bata ishuri;
Guverineri MUGABOWAGAHUNDE yakomeje asaba abarangije kutumva ko kwiga birangiye ahubwo ko bagomba gukomeza n’ibindi byiciro.
Yagize ati: “Abarangije iki cyiciro cya mbere cya Kaminuza ni mwumve ko amasomo atari hano arangiriye ahubwo mukomeze mwihugure kuko kwiga bitajya birangira nk’uko mwabonye ko hari abarangije uyu munsi kandi bakuze. Ubu ni ubuhamya bwiza kandi bukomeye”!
Umuyobozi w’ishuri rya Muhabura Integrated Polytechnic College, Professeur Rwamakuba Zéphanie yasabye abarangije gukomeza n’ibindi byiciro dore ko bategereje ko inama nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza ibemerera icyiciro cya kabiri.
Yagize ati: “Banyeshuri barangije, turabasaba gukomeza ibyiciro bikurikiyeho cyane ko twamaze gusaba muri HEC Bachelor of Technology noneho umunsi batwemereye kuyirangiza, mwagaruka mukongera ubumenyi mu mashami mwarangijemo”.
Uyu muyobozi yakomeje abwira Karibumedia.rw ko aba banyeshuri barangije bafite umwihariko wabo ugereranije n’abarangije mbere yabo.
Yagize ati: “Umwihariko aba barangije bafite nuko batangiye mu bihe bya Covid_19 aho bagiye bahagarara ariko barakomeza barahatana kugeza barangije, bitandukanye n’abababanjirije. Kuri iyi nshuro ya 6 rero, nubwo bagiye bagira imbogamizi nyinshi ntabwo bacitse intege ku buryo uyu munsi barangije ari 152 kandi bakurikiye amasomo yabo neza”.
Hakizimana Vincent de Paul dans Uwase Yvette n’a pas bamwe mu banyeshuri barangije muri Muhabura Integrated Polytechnic College babwiye Karibumedia.rw ko nubwo barangije bitari byoroshye Kandi ko ibyo bize bagiye kubibyaza umusaruro.
Hakizimana Vincent de Paul yagize ati: “Nize nkuze kubera ipfunwe nagiraga ryo kutamenya ikoranabuhanga ariko ubwo ndangije n’ubwo byari bigoranye, ibyo nize nabyize mbishyizeho umwete kugira ngo nzajye ku isoko ry’umurimo n’iyizeye kandi koko ndiyizeye, nzabibyaza umusaruro niteze imbere n’umuryango wanjye ndetse n’igihuhu muri rusange”.
Uwase Yvette yagize ati: “Kurangiza muri Kaminuza ntibiba byoroshye ariko ndashimira Imana cyane ko yabinshoboje. Nka njye usoreje mu ishami ry’ikoranabuhanga (ICT), bigiye kuzamfasha mu buzima ngiyemo ndetse bifashe n’igihugu.Ibyo guhindura ni byinshi kuko twize byinshi cyane ko n’isi iri kwihuta mu iterambere, bityo rero tugomba kugendana nayo kugira ngo abaturarwanda ndetse no hanze y’u Rwanda bajye babona serivisi mu buryo bwihuse kandi bwiza cyane”.
Umuyobozi w’ikirenga wa MIPC, Mgr Ahimana Augustin yashimiye abanyeshuri barangije kubera umuhate bagize, ashimira n’ababyeyi babishyuriye, bityo abasaba kuzaha agaciro ibyo bize ntibigume mu mpapuro gusa.
Yagize ati : “Ubutumwa duha abanyeshuri barangije nuko baha agaciro imyaka yose bamaze ahangaha kuko na Bibiliya irabivuga ngo ‘Uwicisha bugufi akubaha Uwiteka, ingororano ye ni ubukire, icyubahiro n’ubugingo.Iryo ni ishoramari. Rero ubuzima bwose bamaze hano ni ishoramari Nibahe agaciro ubumenyi, impuguro n’impanuro bakuye ahangaha, ntibazabipfushe ubusa ahubwo bamenye ko kwiga ari uguhozaho, ntibibwire ko bashoje urugendo ahubwo ko barutangiye, nibakomeze bige n’abaturage babone ko koko bageze ku ishuri; n’ababyeyi babarihiye “Je suis désolé, je suis désolé, mais je …
Aba banyeshuri uko ari 152 barangije ku nshuro ya 6 muri Muhabura Integrated Polytechnic College bize mu mashami atandukanye ariyo ubwubatsi (construction et technologie du bâtiment), amashanyarazi (technologie électrique), ikoranabuhanga (TIC) iby’amahoteli (gestion hôtelière) n’ubukerarugendo (voyage et gestion du tourisme).
Yanditswe na SETORA Janvier .