Dusangire Ijambo ry’Imana. Theme: IBYAHA NIBYO BITUMA IMANA IRIMBURA ABANTU N’IBYO YAREMYE BYOSE.
Mu Intangiriro 6:7 hagira hati: “[7]Uwiteka aravuga ati: «Nzarimbura abantu naremye, mbatsembe mu isi uhereye ku muntu n’inyamaswa n’amatungo n’ibikururuka n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, kuko nicujije yuko nabiremye».
Imana irema abantu, yifuzaga ko bazabaho badapfa ndetse kubw’ubushake bwayo bitewe no gukiranuka k’umuntu ijya ibimura ikabavana mu isi ikabimurira mu ijuru badapfuye nk’uko yabikoze kuri Henoki na Eliya.
ABANTU IYO BABAYE BABI BIKABIJE IRABARIMBURA.
Mu Intangiriro 6:5-6 hati: «[5] Kandi Uwiteka abona yuko ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko kwibwira kose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose.
[6]Uwiteka yicuza yuko yaremye abantu mu isi, bimutera agahinda mu mutima”.
Uko abantu bagenda bakora ibyaha, niko batera umujinya Imana ndetse n’agahinda kandi ntibirangirira aho kuko birangira Imana ifashe imyanzuro ikakaye ku kiremwa muntu.
IMANA YARIMBUJE ABANTU UMWUZURE NDETSE N’IBYARI BIRI MU ISI BYOSE.
Mu Intangiriro 7:23 hagira hati : “[23]Ibifite ubugingo byose biri ku butaka birarimbuka, uhereye ku bantu n’amatungo, n’ibikururuka n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, bitsembwa mu isi. Nowa wenyine arokokana n’ibyo yari kumwe na byo muri ya nkuge.
IMANA NTIZONGERA KURIMBUZA ABANAYABYAHA UMWUZURE, UHUBWO IZABARIMBUZA UMURIRO N’AMAZUKU
Mu Intangiriro 9 : 11hagira hati: “[11]Ndakomeza isezerano ryanjye namwe: Ibifite umubiri byose ntibizongera kurimburwa n’amazi y’umwuzure, kandi ntihazabaho ukundi umwuzure urimbura isi”.
Naho mu byaishuwe 21:8 hagira hati: “[8]Ariko abanyabwoba n’abatizera, n’abakora ibizira n’abicanyi, n’abasambanyi n’abarozi n’abasenga ibishushanyo n’abanyabinyoma bose, umugabane wabo uzaba mu nyanja yaka umuriro n’amazuku ari yo rupfu rwa Kabiri”.
Imana idushoboze gukiranuka izaduhe ubugingo iturinde umuriro n’amazuku.
Yari mwene so muri Kristo Yesu,
Pasteur HABYARIMANA Alphonse .