Kugeza ubu Kaminuza ya UTAB yamaze gufata umurongo uhanitse w’imyigishirize igezweho wa Kaminuza z’Iburayi,
Kugeza ubu Kaminuza ya UTAB yamaze gufata umurongo uhanitse w’imyigishirize igezweho wa Kaminuza z’Iburayi,
Aho abanyeshuri bayo bakora ingendo shuri zo gusanga ibyo biga hanze muri Societe aho bikorerwa Umunsi ku wundi, bakibanda ku dushya bikoranwa bikababera amasomo yo gukurikiza mukuzihangira imirimo no kuzayikora neza, bakanigamo imbogamizi ababikora bahura nazo bakazikoraho ubushakashatsi mukuzikemura.
By’umwihariko ntibikiri inkuru ko ibendera rya UTAB rirushaho kuzamurwa buri munsi mu bihugu byinshi kuko abo mureba mw’ifoto ni Abanyeshuri b’Abanyamahanga baturuja MUBIHUGU bitandukanye, biga muri UTAB barikumwe n’abarezi, aho kuri uyu wa 29/11/2024 murugwiro rwinshi, batemberezwaga u Rwanda mu ngendo Shuri (Study Tours) bagira n’amahirwe yo gusura Dr.SINA Gerard n’ibikorwa bya Enterprise ye Urwibutso kuri Nyirangarama, bakahigira byinshi bivugira ubwabo ko bibakumbuza igihugu cy’ubudasa muguhanga udushya no guteza imbere abikorera.
Uko amwaka ushira niko abanyamahanga bohereza Abana babo kwiga muri UTAB Kandi bakanayikundisha abandi binyuze m’ubuhamya bw’umusaruro w’indashyikirwa n’ubudakemwa bahavana.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.