Abatekera abanyeshuri bagashyira peteroli mu biryo bibwira ko birinda kurwara inzoka bazahanwa.
Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Ugushyingo 2024, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuziranenge. Uyu munsi wizihirijwe mu karere ka Burera, hanatangizwa ubukangurambaga na gahunda igamije gufasha mu kunoza ubuziranenge bw’ibiribwa bigaburirwa abanyeshuri ku mashuri.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Tunoze ubuziranenge bw’ibiribwa dushyigikire ubuzima bwiza n’uburezi bufite ireme kuri bose”.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’lgihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB), Raymond Murenzi, yagarutse ku bantu bashyira Peteroli mu biryo by’abanyeshuri bavuga ko bikiza inzoka, abasaba kubicikaho.
Yagize ati: “Ayo ni amakosa akomeye kuko Peteroli ifite ibindi yagenewe ntabwo yakozwe ngo ishyirwe mu biribwa ndetse haramutse hamenyekanye naho ariho, abo bantu bagakwiriye guhanwa kuko bakoresha mu biribwa ibitagakwiye gukoreshwa”.
Yakomeje agira ati: “Ntabwo aribyo, ntabwo Peteroli ishobora gukoreshwa mu kurinda abana indwara ahubwo yongera ingaruka nyinshi ku buzima bwabo”. Yavuze ko hari ibyo amabwiriza y’ubuzirangenge avuga, birimo ibikwiriye kwirindwa gukoreshwa n’ibyemewe byujuje ubuziranenge.
Murenzi yashimiye inzego zitandukanye zaba iza Leta, iz’Abikorera ndetse n’Abafatanyabikorwa, zikomeje gufatanya n’iki Kigo mu bikorwa byo guteza imbere ubuziranenge mu Rwanda.
Théophila Mukamugambi, Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yavuze ko nka Minisiteri y’Uburezi mu kugaburira abana yitondera ubuziranenge bw’ibiribwa.
Ati: ”Mu mabwiriza yo kugaburira abana ku ishuri, ubuziranenge bw’ibiribwa bwitabwaho cyane haba mu kwakira ibiribwa, uko bibikwa, aho bitegurirwa, ababitegura n’aho bifatirwa”.
Yagaragaje ko kugeza ubu abana barenga miliyoni enye bagaburirwa ku mashuri atandukanye hirya no hino mu gihugu. Ati: ”Ubufatanye mu kubagezaho amafunguro yujuje ubuziranenge ni ingenzi cyane kugira ngo bagire ubuzima bwiza kandi bige neza”.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, bwana Maurice Mugabowagahunde, yavuze ko ubu bukangurambaga buje bwiyongera kuri gahunda ya Dusangire Lunch. Yavuze ko ubu byose bigiye gukemuka, kandi ko ibibazo abana bahuraga nabyo byatewe no kurya ibiryo bitujuje ubuziranenge bigiye gucika.
Yagize Ati: “Ubu turiteguye ko tugiye kubona abana biga batekanye kandi bariye neza”.
Yongeyeho ko“Ubu dukora ubugenzuzi umunsi ku munsi, tureba ubwo bubiko niba bumeze neza. Ubu dufite abagenzuzi bo ku rwego rw’umurenge badufasha kuzenguruka mu bigo byibuze inshuro ebyiri mu cyumweru”. Yasabye buri wese guteza imbere imirire iboneye n’uburezi bufite ireme ku mwana no guhuza imbaraga mu gutuma amabwiriza y’ubuziranenge aba ifatizo ry’ejo hazaza.
Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuziranenge, inganda n’ibigo bigera kuri 17 byahize ibindi mu marushanwa yo ku rwego rw’igihugu mu buziranenge bashimiwe, bakaba bakomereje ku marushanwa ku rwego rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.