Umutekano

Ibyo wamenya kuri Nyirandama Chantal, waguye mu mpanuka ya Coaster ubwo bajyaga mu nama ya FPR Inkotanyi.

Urupfu rwa Nyirandama Chantal, rwiyemezamirimo w’umugore waherukaga kuzuza Hoteli mu Karere ka Gicumbi, rwashenguye benshi mu bari bamuziho kuba umwe mu bagore batinyutse umurimo bakagera ku rwego rwo gukabya inzozi zabo.

Uyu mugore ni umwe mu bantu 28 b’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari mu modoka ya Coaster, yakoze impanuka mu ma saa mbiri z’igitondo cyo ku Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024, ubwo yari igeze mu Mudugudu wa Sakara; Akagari ka Rwili; Umurenge wa Cyungo mu Karere ka Rulindo igata umuhanda, ahita apfa mu gihe abandi barimo abakomeretse bikabije n’abakomeretse byoroheje.

Hoteli yitwa Nice Garden Hotel Nyirandama yaherukaga kuzuza mu Karere ka Gicumbi, ndetse ikaba yari yanatashywe ku mugaragaro muri Kanama 2024, abamuzi bavuga ko ayikomora ku murava no kwiyemeza byamuranze, cyane ko nta myaka myinshi yari ishize yinjiye mu ruhando rw’abikorera mu rwego rw’amahoteli aho yatangiriye kuri bicye bishoboka.

Mutangana Alain Fabrice ukuriye abikorera mu Karere ka Gicumbi, yari asanzwe azi Nyirandama nk’umwe mu bagore b’intangarugero. Ati: “Yari umubyeyi utinyuka kandi witaga cyane ku kuzamura abandi no kubatinyura, akaba atabikoraga ku munwa gusa ahubwo akabigaragarisha ibikorwa bifatika. Yari umubyeyi wahoranaga intumbero yo gutera imbere no kuzikumbuza abandi”.
“Nibuka mu minsi micye ishize ubwo twatahaga ku mugaragaro Hoteli nshya yaherukaga kuzuza mu mujyi wa Gicumbi, aho yatubwiraga ubuzima yanyuzemo bw’ukuntu yatangiriye ku gukodesha inzu y’icyumba kimwe, n’ibikoresho yabaga yatiye ahandi, ariko afite intumbero yo kuziyubakira Hoteli ye bwite. Yari wa muntu utaryamira ibitekerezo bye ngo abigundire, ahubwo yabisakazaga mu bandi kandi agaharanira ko ibyifuzo n’ibitekerezo bye bibyara imbuto zigaragarira amaso kandi zifitiye abandi akamaro ndetse hari n’ibihembo yagiye ahabwa ku bw’imikorere myiza no kubera abandi urugero mu rwego rw’abikorera”. Imikorere yamurangaga ngo yatumaga n’abo bakora mu rwego rumwe barushaho kumugirira icyizere ndetse yari n’umwe mu bayobora urwego rw’amahoteli muri aka Karere kandi ngo inkunga yaba iy’ibitekerezo no mu buryo bw’amaboko byakunze kumuranga ngo ni benshi byagiye bigirira akamaro barimo n’abakozi babarirwa muri 40 yari yarahaye akazi gahoraho muri iyi Hoteli n’ahandi yari ifite amashami muri Gicumbi, Gakenke na Rulindo utabariyemo n’abandi bakora nka ba nyakabyizi.

Ubwo iyi mpanuka yabaga, abari muri iyo modoka bari bagiye mu nama yari guhuza abanyamurango ba FPR Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, ikabera mu Karere ka Musanze, ariko ikaba yaje gusubikwa ubwo iyo nkuru y’incamugongo yamaraga kumenyekana. Uretse Nyirandama wahitanywe na yo, ngo mu bayikomerekeyemo harimo n’abandi bikorera, ndetse n’abakora mu zindi nzego basanzwe ari abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahise bajyanwa kuvurirwa mu bitaro birimo ibya Byumba, ibya Kinihira, na CHUK.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *