Imikino

Abakinnyi 11 Rayon Sports ishobora kubanza mu kibuga kuri Gorilla FC.

Kuri iki cyumweru tariki 24 ugushyingo 2024, ikipe ya Rayon Sports irakina na Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona.

Ni umukino uteganyijwe gutangira ku isaha ya saa cyenda z’amanwa, uzabera kuri Kigali Pele Stadium.
Ikipe zombi zimaze igihe zirimo kwitegura uyu mukino ukomeye cyane, wakaniwe n’impande zombi.

Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi isurwa n’abayobozi bashya babasaba ko batsinda Gorilla FC imaze iminsi yigamba kuzajya itsinda Rayon Sports aho bahuriye hose. Nubwo abayobozi ba Rayon Sports baticaye, ku rundi ruhande umuyobozi wa Gorilla FC, Mudaheranwa Hadji yabwiye abakinnyi ko yifuza gutsinda Rayon Sports agahagarika imikino iyi kipe imaze itsinda nta kunganya.

Ikipe ya Rayon Sports mu myitozo imaze iminsi ikora ubona ko abakinnyi bose bameze neza usibye Omar Gninge watangiye gukora imyitozo ku giti cye nyuma y’imvune amaranye iminsi.
Umutoza Robertihno wa Rayon Sports, kuri uyu mukino ashobora gukoresha ba myugariro b’abanyarwanda bamaze iminsi bakinana uwitwa Yousou Diagne akicara dore ko ari bwo arimo kuva mu mvune nubwo ameze neza.

Izindi mpinduka dushobora kubona ni mu kibuga hagati. Niyonzima Olivier Sefu ashobora kubanza mu kibuga nyuma y’imyitozo amaze iminsi akora abarimo Kanamugire Roger na Aruna Moussa Madjaliwa bakicara. Abakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports: Mu izamu: Kadime Ndiaye. Ba myugariro: Nsabimana Aimable; Nshimiyimana Emmanuel; Bugingo Hakim; Ombarenga Fitina; Abo hagati: Muhire Kevine; Niyonzima Olivier Sefu; Ndayishimiye Richard
Ba rutahizmu: Fall Ngagne, Aziz bassane, Prince Elenga Kanga

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *