Imyidagaduro

Amafoto_ Umukecuru w’imyaka 85 yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga kubera imyambarire ye.

Margret Chola, umukecuru w’imyaka 85 ukomoka mu mudugudu muto wo muri Zambiya, akomeje kuvugisha benshi kubera uburyo arimo kugaragara nk’umunyamideli ku mbuga nkoranyambaga.

Binyuze mu myambaro y’umwuzukuru we Diana Kaumba, uzwi cyane mu mujyi wa New York, benshi bashimishijwe n’uburyo Margret yeretse isi ko gusa neza no kuberwa bidasaba myaka runaka.

Uru rugendo rutunguranye mu kwerekana imideli rwatangiye mu 2023 ubwo umwuzukuru we, Diana Kaumba, umunyamideli ukorera i New York, yasuraga Zambia mu rwego rwo kwibuka se witabye Imana.
Diana, umaze imyaka isaga icumi akora akazi ko kuba styliste, yazanye igitekerezo cyo guhinduranya imyenda yo kwambara na nyirakuru nyuma yo kubona ko atabasha kwambara imyenda myinshi yari yapakiye muri urwo gendo rwe.
Icyakora aganira na BBC Diana yavuze ko batigeze batekereza ko ayo mafoto bifotoje bashobora kuyashyira kuri Instagram bakabona ababakurikira(flowers) ibihumbi 225,000 mu gihe gito.

Karibumedia.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *