Umutekano

BURERA: Mu murenge wa Rugarama, umuyobozi w’irondo rw’umwuga yashyinguwe.

Urupfu rwa UWAMAHORO Eliabu, utuye mu Karere ka Burera; Umurenge wa Rugarama; Akagari ka Karangara mu mudugudu wa Sasa ruravugwamo ko haba harimo gukingirwa ikibaba cyangwa guhishyirwa kubamwishe, ibi bikaba bitafatwaho ukuri neza mu gihe nta cyemezo cya muganga kiratangazwa ngo hamenyekane icyamwishe.

Nyakwigendera UWAMAHORO Eliabu “ibumoso”.

Ku cyumweru taliki ya 17/11/2024 nibwo inkuru yatangiye kumvikana ivuga ko muri Centre ya Gitesani iri mu murenge wa Rugarama; Akagari ka Karangara, Centre ihuriweho n’imidugudu itatu: “Muhabura; Kabaya na Gasiza” ko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku cyumweru, inkuru yasakaye ko UWAMAHORO wari ushyinzwe umutekano yiciwe ku irondo. Nk’uko bigenda mu iperereza Polisi y’igihugu na RIB bihutiye kuhagera ariko basanga umurambo watwawe kuri Centre de sante ya Rugarama. Hafatwa abagabo bane aribo: MBARUSHYIMANA Anastase bita «Mapengu», ucuruza akabare; BUNANE uyobora irondo ry’umwuga; NDUWAYEZU Pascal n’uwitwa BIGABO, aba bari mu kazi kamwe na Nyakwigendera bombi baracyacumbikiwe kuri RIB/ Station ya Gahunga.

Icyatangaje abantu ni uko uwitwa MBARUSHIMA Anastase yahise arekurwa kandi bivugwa ko urupfu rwa Uwamahoro rwakomotse ku kuba yarabwiye abari mu kabare ka MBARUSHIMANA ngo basohoke amasaha yo kunywa yarangiye, maze nyir’akabare ariwe MBARUSHIMANA ahita amusohokana no guhita amunaga mu muferege utwara amazi “fausse” agwamo no guhita apfa, uwo mwanya bakibona ibyo bibaye haje inkeragutabara yitwa BUNANE no guhamagara abaterura umurambo bawutwara kuri Centre de Sante ya Rugarama. Uyu Bunane wahoze ari n’inkeragutabara yagumanwe amasaha make ahita arekurwa, aha ikitumvikana ni ukuntu yatanze amabwiriza yo guterura umurambo kandi inzego za Police zitahagera ngo zifate ibimenyetso by’ibanze ku muntu wari upfuye bitunguranye.

Mudugudu Sasa, Bwana HAKIZIMANA.

Amakuru yageze ku munyamakuru wa karibumedia.rw, yabwiwe ko UWAMAHORO bakibona yitaby’Imana nyir’akabare Mapengu, akaba ari nawe perezida wa Centre ya Gitesani yahise akoresha inama biga uburyo bazimangatanya ibimenyetso uwo murambo ugakurwa aho ngo byitwe ko yatwawe kubwo gukorerwa ubutabazi. Ikindi ngo muri iyo nama hashatswe amafaranga agera kuri miriyoni 6,000,000frw agabanywa abaraho: Harimo na babandi babiri NDUWAYEZU Pascal n’uwitwa BIGABO buri wese ngo yahawe 500,000frs ndetse n’abahetse kuri uwo murambo n’abandi bari muri ako kabare batagize uruhare muri icyo gikorwa ariko babonye ibyabaye babona kuri ayo mafaranga. Kugeza ubu hafunzwe bariya babiri “Pascal na Bigabo” bari kumwe na Uwamahoro ngo bakomeze gukorwaho iperereza.

Uyu munsi ku wa kabiri tariki ya 19/11/2024, nibwo umubiri wa Nyakwigendera Uwamahoro Eliabu washinguwe, akaba yitaby’Imana afite imyaka mirongo 42; Hari abantu benshi hatangwa n’ubuhamya butandukanye, bavuze ko yari umuntu w’imico myiza. Umugore we UZAMUKUNDA bari bafitanye abana batanu; Mukuru we; Mubyara we na Nyirabukwe, bose babishimangiye bahamiriza abaraho imico ye yo gukunda abantu atarobanuye. Umugore we yanavuze ko yamenyeshejwe iby’urupfu rw’umugabo we mu saa saba z’ijoro.

Gitifu Rugarama, Bwana NDAYISABA Egide yasabye abaturage kwihangana no gutegereza ibizava mu isuzuma ry’umubiri wa Nyakwigendera.

Muri uwo muhango hari n’abayobozi: Mudugudu wa SASA, Bwana HAKIZIMANA n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, Bwana NDAYISABA Egide watanze ubutumwa buhumuriza umuryango no kuwihanganisha kandi ko bazawuba hafi kuko Uwamahoro yaguye mu kazi k’umutekano; Yatanze n’impanuro, asaba abantu kwirinda urugomo n’icyaricyo cyose cyatuma umuntu avutsa mugenzi we ubuzima ndetse abantu bakareka amazimwe bagategereza ikizava mu iperereza kuko umubiri wa UWAMAHORO Eliabu wajyanywe mu isuzumiro kandi ibizavamo akaba aribyo bizagaragaza icyamwishye.

Karibumedia.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *