Shampiyona: ikipe ya Sina Gérard AC bwambere yaboneye amanota 3 ku kibuga cyayo itsinze Kamonyi FC.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 09 Ugushyingo 2024, Sina Gerard AC yihereranye ikipe ya Kamonyi FC Ku kibuga cya Nyirangarama iyitsinda ibitego 2-0.
Saa Cyenda nibwo umukino wa Sina Gérard AC na Kamonyi FC watangiye ku kibuga cya Nyirangarama, aho ikipe y’umuhangamirimo Dr Sina Gerard yari yaje yakaniye uyu mukino bitewe n’uko yari itarabonera intsinzi ku kibuga cyayo.
Ikipe ya Sina Gerard AC yatangiye isatira izamu bikomeye rya Kamonyi FC yo ikagerageza kuyizibira. Igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa. Amakipe yombi avuye kuruhuka wabonaga ko abakinnyi ba Sina Gérard AC bakomeje kunyoterwa no kubona igitego arinako iyi kipe ikora impinduka zitandukanye. Byaje kubyara umusaruro ku munota wa 57 aho Tungo Fabrice wari winjiye mu kibuga asimbuye nyuma y’umunota umwe ahita abona igitego cya mbere.
Ikipe ya Sina Gerard AC byaje kuyiha imbaraga zo gukomeza gusatira bikomeye ndetse ikabifashwamo n’umurindi w’abafana bayo byaje gutuma ku munota wa 74 Manudi nawe wari winjiye mu kibuga asimbuye atsinda igitego cya kabiri, umukino urangira ari 2-0. K’uruhande rw’ikipe ya Kamonyi FC nta buryo budasanzwe yigeze ibona bwari gutuma itsinda igitego.
Nyuma y’umukino umutoza wa Sina Gerard AC Gervais yabwiye umunyamakuru wa karibumedia.rw ko amanota babonye agiye gutuma bitegura neza imikino ikurikira.
Ati: “Ni umukino twari dufite mu biganza twagombaga kuwutsinda kugira ngo tubone uko twitegura indi mikino harimo na Nyanza FC tuzasura mu cyumweru gitaha. Rero ndashimira abakinnyi banjye uko bitwaye ndetse n’ubuyobozi butuba hafi twizeye ko abafana bacu nabo tuzabaha ibyo tubagomba”.
Ni mugihe Umutoza wa Kamonyi FC we yabwiye umumunyamakuru wa karibumedia.rw ko ikipe ye yatsinzwe n’ikipe ifite abakinnyi beza batari ku rwego rw’abe. Ati: “Iyi kipe twakinnye nawe wabonye abakinnyi ifite bafite urwego rwo hejuru ku bacu. N’iyo mpamvu dutakaje!. Ubu ikipe yacu iri mu bibazo kuko amikoro ni hafi ya ntayo kubera nta bushobozi”.
Ikipe ya Kamonyi FC ku kijyanye n’amikoro make byanatumye iza gukina nta muganga ifite kuko umuganga wa Sina Gerard AC ariwe wavuraga abakinnyi b’iy’ikipe. Perezida wa Sina Gérard AC mu kiganiro kihariye yagiranye n’umunyamakuru wa karibu media.rw yamubwiye ko amakipe abari imbere ko atazayorohera kuko ashaka kuza mu myanya n’ibura ibiri ya mbere. Ati: “Iyo ikipe itsinda aba ari ngombwa kugira ngo ubwire abakunzi bayo baze barebe uko ikipe itsinda andi makipe ikayagaragura mubyirebera kuko ifite abakinnyi beza bagomba guhatana kugeza ikipe igiye mu cyiciro cya mbere”.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.