AMAJYARUGURU: Ku nshuro ya 22 ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro(RRA) cyashimiye bamwe mu basora bahize abandi.
Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 05/11/2024, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (Autorité fiscale rwandaise), ku nshuro ya 22 cyashimiye bamwe mu basora bahize abandi mu gusora neza, abakoresha neza imashini y’ikoranabuhanga mu bucuruzi (EBM_ Electronic Billing Machine) n’abaguzi basaba inyemezabuguzi ku cyo baguze cyose.
Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Musanze cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “EBM YANJYE, UMUSANZU WANJYE”, aho cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo umukuru w’intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice; Komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro NIWENSHUTI Ronald; Abayobozi b’uturere tugize iyi ntara; Abagize inzego z’umutekano; Abasora n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.
Mu ijambo ry’ikaze umuyobozi w’akarere ka Musanze, NSENGIMANA Claudien yashimiye ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro ku mikorere myiza kigenda kigaragaza n’icyizere kirema mu bacuruzi kugira ngo imisoro iboneke. Bityo rero, abizeza ubufatanye mu gutanga neza imisoro n’amahoro.
Komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro NIWENSHUTI Ronald yavuze impamvu nyamukuru z’uyu munsi udasanzwe ko ari ugushima.
Yagize ati: “Umunsi nk’uyu ni umunsi wo kubashimira uruhare rwanyu mu gutanga imisoro n’amahoro muri iyi ntara yanyu y’amajyaruguru kuko bigaragara ko mwabaye indashyikirwa muri icyo gikorwa kuko iyi ntara niyo yaje ku isonga mu misoro y’ubutegetsi bwite bwa Leta aho iyi ntara yinjije miliyari zisaga 44 ni ukuvuga ikigero cya 91,9% kuko intego yari miriyari 48,67 mwari mwarihaye kuzageraho, ni umunsi rero wo kwishimira ibyo twagezeho kandi murabizi neza ko iyo dusoze neza tugera kuri. byinshi mu rwego rwo kwigira kuko burya ak’imuhana ngo kaza imvura ihise”.
Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu ntara y’amajyaruguru, Mukanyarwaya Donatha yashimiye abikorera uburyo batanga imisoro n’amahoro batizigama kuko ngo burya imisoro n’amahoro ni byo byubaka igihugu.
Yagize ati: “Ndongera gushimira abikorera ubyo mutanga imisoro n’amahoro mutizigama kuko burya imisoro n’amahoro ni byo byubaka igihugu, ni nayo mpamvu nkomeza kubashimira uburyo musora kuko ibyo twubaka mu ntara yacu y’amajyaruguru ndetse no mu gihugu muri ange bikomoka ku misoro ” Aha ni naho twahera dushimira na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame urangaje imbere imiyoborere myiza yo nkingi ya mwamba mu iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage”.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yashimiye Leta y’u Rwanda yatanze umwanya nk’uyu wo kuzirikana no gushimira abasora kuko imisoro niyo yubaka igihugu.
Guverineri MUGABOWAGAHUNDE Maurice na Komiseri mukuru wa RRA, NIWENSHUTI Ronald
Yagize ati: “Kuba tumaze kugera kuri byinshi mu ntara yacu, biterwa n’imisoro n’amahoro dutanga ari nayo mpamvu mbashimira uko mwitabira gusora ariko nk’aho tutakoze neza, biradusaba kwisuzuma ariko tunishimira ko twabaye aba mbere mu gihugu mu misoro y’ubutegetsi bwite bwa Leta, bityo tukiha intego yo gukangukira imisoro yahariwe inzego z’ibanze kuko bigaragara ko twaje ku mwanya w’inyuma”.
Yakomeje avuga ko na Guverinoma yashyize imbaraga mu by’imisoro n’amahoro kubera ibyiza byabyo.
Yagize ati: “Ibintu by’imisoro n’amahoro Guverinoma yabishyizemo imbaraga nyinshi ifata n’ingamba harimo n’amategeko ataremereye abasora ariyo mpamvu nizera ko intego twihaye mu ntara yacu y’amajyaruguru tuzayigeraho, bityo ngakangurira abasora n’abacuruzi gutanga imisoro n’amahoro neza mwirinda magendu n’ibindi byahungabanya igihugu cyacu ndetse n’abaguzi nkabasaba kujya baka inyemezabwishyu ku byo baguze kuko nabyo birimo inyungu aho uguze asubizwa 10% by’ayo yishyuye ayo nayo rero burya aba ari menshi”.
Mu bahawe ibihembo kubera babaye indashyikirwa mu gusora neza no gukoresha neza imashini y’ikoranabuhanga (EBM) harimo Mme MUKANDORI Clémentine, NDAGIJIMANA Zéphanie uhagarariye Koperative y’abakunda Kawa Rushashi n’abandi.
Yanditswe na SETORA Janvier .