Umukobwa yishe umusore bakundana amuziza ko yasuhuje undi mukobwa.
Umusore w’imyaka 23 wo muri Argentine, yishwe n’umukobwa bakundanaga amuziza gusa kuba yari asuhujwe n’undi mukobwa bahuriye ku muhanda, akamubaza amakuru kuko bari bariganye.
Ibyo byago byabereye ku muhanda wa Balboa na La Bastilla mu gace ka González Catán, ku itariki 21 Ukwakira 2024, ubwo Grinspun yarimo atemberana n’umukunzi we witwa Natacha Palavecino, bafatanye agatoki ku kandi nyuma bahura n’umukobwa wiganye na Mariano Grinspun amubaza amakuru ye.
Icyo gikorwa uwo mukobwa yakoze cyo gusuhuza uwo musore gusa, cyari gihagije mu gutuma umukunzi we afuha, ararakara cyane, asohora icyuma yari afite mu gakapu atangira kukimutera. Uwo mukobwa witwa Palavecino ngo yabanje gutera icyuma uwo mukobwa wamusuhirije umukunzi nk’uko byatangajwe na bimwe mu binyamakuru byo muri Argentine ariko agira amahirwe hahinguka umugabo wigenderaga aramukiza ariko Mariano we ntiyabaye umunyamahirwe cyane kuko ngo icyuma yamuteye mu gatuza cyaramushegeshe.
Bamwe mu babonye biba ngo bemeje ko yananiwe kwihagurutsa hasi, batabaza serivisi z’ubutabazi ariko zihagera ntacyo zabasha kumufasha kuko yari yamaze gushiramo umwuka.
Ikinyamakuru Oddicty Central cyatangaje ko mu iperereza ry’ibanze rimaze gukorwa kugeza ubu, ryagaragaje ko Natacha Palavecino asanzwe afite amateka ateye ubwoba kuko mu 202, yahanishijwe n’urukiko igihano cyo gufungwa umwaka umwe muri gereza azira kuba yari yateye icyuma umusore bakundanaga icyo gihe, gusa we yagize amahirwe ntiyapfa.
Muri Nyakanga 2023, na Mariano yamutangiye ikirego kuri Polisi ko amushyiraho iterabwoba, Polisi isohora ibwiriza ribuza Natasha kongera kwegera Mariano mu gihe runaka ariko icyo gihe Polisi yatanze kirangiye, Mariano yiyemeza kongera guha urukundo rwabo amahirwe ya kabiri kugira ngo arebe ko byagenda neza.
Palavecino w’imyaka 32 ukurikiranyweho kwica umusore bakundanaga abitewe no gufuha, nahamwa n’icyo cyaha ngo azafungwa imyaka muri gereza kuko hazaba harimo n’isubiracyaha kuko atari ubwa mbere ateye abantu ibyuma.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.