Ubutabera

Twinjire mu rukiko: Miss MUHETO yaburanye yemera ibyaha, ahakana icyo guhunga nyuma yo gukora impanuka, Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa umwaka n’amezi umunani.

Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2024, Miss Nshuti Muheto Divine yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho ari kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha.

Uyu mukobwa waburanaga yunganiwe n’abanyamategeko batatu, yabwiye Urukiko ko yemera ibyaha ari kuregwa uvanyemo icyo guhunga nyuma yo gukora impanuka.

Ubushinjacyaha nyuma yo guhabwa umwanya, bwavuze ko uyu mukobwa yanywereye mu kabari kitwa ‘Atelier du vin’ bigeze saa sita z’ijoro afata imodoka ye arataha.
Ubushinjacyaha bwavuze ko kubera ubumenyi buke mu gutwara imodoka no kuba yanyweye ibisindisha ku rwego rwo hejuru byatumye agonga ipoto y’amashanyarazi n’umukindo.
Bwavuze ko nyuma yo kugonga yaje guhunga, abaturage baramuhururiza ariko nyuma aza kugaruka aje kujyana telefoni ze, asanga polisi yahageze akajya avuga ko atari we wari utwaye icyo kinyabiziga.

Bwavuze ko atari ubwa mbere ibyo bikorwa abikoze ahubwo kuko no ku wa 23 Nzeri 2024 yari yagiriwe inama ndetse anasaba imbabazi.
Bwasabye ko Urukiko rwamuhamya ibyaha bitatu akurikiranyweho;
Bwavuze Divine Muheto yapimwe bikagaragara ko mu mubiri we harimo alcohol yo ku kigero cya 4.00 kandi nyamara umuntu atagomba kurenza 0.8.
Mu kwiregura kwe, Muheto yagize ati “Nemera gutwara nasinze, gutwara nta ruhushya no kugonga ariko sinemera guhunga.”
Yavuze ko nyuma yo kugonga yagiye ku ruhande kuko yari abonye abantu benshi bahuruye ariko ko atigeze ahunga kuko yari aho hafi ku buryo na Polisi yahageze ayitegereje.

Umwe mu banyamategeko bari kunganira Miss Muheto, yavuze ko uyu mukobwa yemera ibyaha ndetse akanabisabira imbabazi yongeraho ko kuva mu ibazwa rye atigeze arushya inzego z’ubutabera.
Yavuze ko yari afite uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga, bityo ko amategeko y’umuhanda yari ayazi ariko ko yakoze ikosa ryo gutwara adafite uruhushya rwa burundu.
Uyu munyamategeko yagaragarije Urukiko ko ipoto Miss Muheto yagonze igihagaze ndetse n’umukindo ugihari bityo ko atigeze ahunga, ahamya ko iyo aba uhunga abara yarahunze nyuma yo kugonga kuko yari afite uburyo bwo kuba yatwara imodoka.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *