NGIRINSHUTI Ezechiel ufite shene ya YouTube ya ‘Impano y’Imana’, yatawe muri yombi.
NGIRINSHUTI Ezechiel usanzwe ari umuyobozi wa shene ya youtube yitwa ‘Impano y’Imana’ ari nayo mazina yari amaze kwamamaraho, yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko ku wa 27 Ukwakira 2024 rwataye muri yombi Ngirinshuti Ezechiel akaba umuyobozi w’umuyoboro wa shene ya Youtube yitwa ‘Impano y’Imana’, akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse no kwihesha ikintu cy’undi mu buriganya.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yemereye IGIHE dukesha aya makuru y’itabwa muri yombi rya Ngirinshuti.
Ati: “Ni byo koko, yatawe muri yombi kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe dosiye ye igikorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha”.
Dr. Murangira yavuze ko uyu watawe muri yombi yari amaze igihe anakurikiranwaho gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga, anaboneraho guha ubutumwa abakizikoresha nabi bakisanga bazikoreyeho ibyaha.
Ati: “Gahunda yo kurwanya abakoresha imbuga nkoranyambaga nabi irakomeje, ntabwo bazatugamburuza, iyi gahunda izakomeza kugeza igihe abazikoresha nabi bazamenya ko zitabereyo gukoreshwa ibyaha”.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.