Politike

RULINDO: Abayobozi mu nzego zitandukanye biyemeje kurushaho kwigisha abakiri bato indangagaciro na kirazira k’ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda.

Kuri uyu wa gatanu tariki 25 Ukwakira 2024, mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’amajyaruguru hateraniye inama y’ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda.
Irihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda
rigamije kwimakaza umuco w’amahoro; Ubumwe mu bayobozi no mu baturage no guteza imbere imibanire myiza n’ubufatanye bishyigikira iterambere rirambye.

Iyi nama y’ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa yariyobowe na Guverineri w’intara y’amajyaruguru Bwana Mugabowagahunde Maurice yari yitabiriwe kandi na Hon. Senateri NSENGIYUMVA Fulgence n’intumwa ya Ministeri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu ,n’abahoze n’abakiri mu myanya y’ubuyobozi mu Karere ka Rulindo.

Abayitabiriye bagejejweho ubutumwa bujyanye no kwimakaza indangagaciro na kirazira nk’isoko y’ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda.

Muri iy’inama ngarukamwaka y’iri huriro haganiriwe ku ntambwe imaze guterwa mu rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa, inzitizi zikigaragara n’ingamba zo gukomeza kwimakaza amahitamo y’abanyarwanda yo kuba umwe no gushyira imbere ibibahuza bibafasha kwihuta mu iterambere.

Ni inama yari igamije kurebera hamwe uko ubumwe n’ubudaheranwa buhagaze muri aka Karere no gufata ingamba zo kurushaho kubusigasira, hirindwa icyo ari cyo cyose cyabuhungabanya.

Muri iyi nama hatanzwe ibiganiro n’ibitekerezo bitandukanye biganisha ku ngamba zo gukomeza ubufatanye bwo kubumbatira no gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda.

Umuyobozi wa karere ka Rulindo Mme Mukanyirigira Judith aha ikaze abitabiriye ir’ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda yasabye abitabiriye Ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa
ifite insanganyamatsiko igira iti: “Indangagaciro na kirazira: Isooko y’ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda”; Kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyasenya ubumwe bw’abanyarwanda no guheranwa n’amateka kandi bakabitoza n’abakiri bato”.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Maurice wari umushyitsi mukuru muri iyinama yagaragaje ko mu Karere ka Rulindo n’ubwo hari intambwe imaze guterwa mugukemura ibyari bibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa ariko haribindibike bisigaye bigomba gucyemuka vuba.

Bimwe mubisigaye bike bigombagucyemuka vuba bikibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda muri aka karere harimo imanza za Gacaca 3 zitararangizwa.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru Bwana Mugabowagahunde Maurice kandi yasabye abitabiriye ihuriro guhuza imbaraga mu kurandura inzitizi izarizo sose zabongamira ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *