MUSANZE: Nyuma yo gutwara Kagame Cup, NYAMBERE Marie Grâce yahawe ibihembo na “RWANDA EPIC” amaze gutsinda irushanwa.
Umubyeyi NYAMBERE Marie Grâce w’abana 3 usanzwe akora umwuga wo gutwara abagenzi n’ibintu byabo mu mujyi wa Musanze, nyuma yo gutwara Kagame Cup i Huye mu ntara y’amajyepfo mu mwaka wa 2023, yongeye guhembwa na “RWANDA EPIC” nyuma yo gutsinda irushanwa ryabereye muri Stade Ubworoherane.
Aganira na Karibumedia.rw, NYAMBERE Marie Grâce yavuze ko yishimiye igihembo yahawe kandi ko atazatezuka mu mwuga yiyemeje wo gutwara igare cyane ko ngo bimutungiye umuryango.
NYAMBERE Marie Grâce
Yagize ati: “Nubwo ndi gukura, sinzareka umwuga wanjye wo gutwara igare bitewe nuko rinyinjiriza amafaranga, bityo mfatanije n’umugabo wanjye tukabasha gutunga umuryango wacu. Igare ryanjye rimfitiye akamaro kanini kuko nyuma yo guhahira urugo, abana bakabona ubwisungane mu kwivuza rimfasha no kugera no ku bindi dore ko nk’ubu ryatumye ngura imashini idoda kandi n’umugabo wanjye akaba abinyemerera”.
Mugenzi we witwa Christian we yavuze ko ngo bahabonera impano zibarimo cyane ko yatsinze akaza ku mwanya wa kabiri.
Yagize ati: “Nishimiye iri rushanwa twakoze kuko twariboneyemo impano ziturimo kuko nka njye nabaye uwa kabiri kandi ntabwo narinzi ko nabona uwo mwanya. Ni nayo mpamvu nifuza ko bishoboka, abateguye iri rushanwa bareba abantu bafite bene izo mpano bakababa hafi kugira ngo babashe kuzizamura”.
Iri rushanwa ryabereye muri Stade Ubworoherane ryateguwe na RWANDA EPIC, yanateguye irushanwa riri kubera mu gace k’amajyaruguru n’uburengerazuba mu gutwara amagare ariko bagatwara mu mihanda y’igitaka gusa, aho ryitabiriwe n’ibihugu 15 byo ku Isi. Bityo rero, kuba abatwara abagenzi n’ibintu ku magare bazwi nk’abashoferi b’amagare cyangwa abanyonzi barateguriwe iri rushanwa, ni mu rwego rwo kubaha amahirwe no kuzamura impano zabo bakinisha amagare asanzwe azwi nka “Pinebalo, Matabaro cyangwa se Maguru”.
Perezida wa Koperative y’abatwara abantu n’ibintu ku magare izwi nka “CVM” mu karere ka Musanze, Rtd Mutsindashyaka Evariste yambwiye Karibumedia.rw ko yishimiye kubona abo ayobora bafite impano bakaba banazigaragaje.
Perezida w’abanyonzi, Rtd MUTSINDASHYAKA Evariste
Yagize ati: ”Nishimiye kubona abahungu n’abakobwa nyobora bigaragaje neza bakagaragaza n’impano bifitemo kuko abenshi babonye n’ibihembo kandi uretse n’ibihembo bakoze na siporo kandi burya siporo nayo ni ubuzima”.
Rtd Mutsindashyaka yakomeje asaba akarere ka Musanze kumuba hafi kugira ngo babashe kuzamura izo mpano z’abana batwara amagare muri aka karere.
Yagize ati: “Icyo nasaba akarere Musanze nuko katuba hafi mukuzamura impano z’uru rubyiruko kuko biragaragara ko harimo abashoboye. Niyo mpamvu tugomba gushaka abafite bene izo mpano bagashyiraho ikipe ikomeye mu karere noneho ikajya ijya mu marushanwa yo hirya no hino”.
Ubwo twakoraga iyi nkiru, abarushanwa muri “RWANDA EPIC” bari bakomereje irushanwa mu cyerekezo cy’intara y’iburengerazuba by’umwihariko mu turere twa Nyabihu na Rubavu hifashishijwe imihanda y’igitaka yo ku mukandara wa Pariki y’ibirunga bya Bisoke na Karisimbi nyuma basoza bakazakomereza iya Pariki ya Gishwati.
Yanditswe na SETORA Janvier.