RULINDO: Abaturage bakomeje gucyemurirwa ibibazo.
Muri gahunda yo kwegera abaturage aho batuye no kubakemurira ibibazo ku gihe; binyuze muri gahunda y’Ukwezi kw’imiyoborere Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Mm Mukanyirigira Judith kuri uyu wa kabiri tariki ya 22.10.2024 yasuye imirenge ya Tumba na Mbogo aganira n’abaturage kuri gahunda z’iterambere; Yakira ibibazo byabo abiha umurongo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kandi yasabye abaturage gukora bakivana mu bukene, bakita ku burere bw’abana no kubajyana mu ishuri bose, no kwirinda gusiragira mu nkiko. Yabasabye no kwimakaza isuku no gukomeza kwirinda ibyorezo bya MPOX na Marburg
Umuyobozi wa police mu Karere ka Rulindo nawe yasabye abaturage kugira ubufatanye mu gucunga umutekano; Gutangira amakuru ku gihe; Kurwanya ibiyobyabwenge no kwirinda ibyaha; Ubusinzi n’izindi ngeso mbi kuko bibakururira ibihano kandi bikagira ingaruka ku miryango yabo n’Igihugu.
Iyigahunda ikazakomeza no muyindi mirenge igize akarere ka Rulindo uko Ari 17.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.