Umutekano

BURERA: BYIRINGIRO Samuel arasaba kurenganurwa nyuma yo gucibwa urutoki na NZITUKUZE Emmanuel.

BYIRINGIRO Samuel wo mu kagari ka Karangara; Umurenge wa Rugarama mu karere ka Burera arasaba inzego z’ubutabera ko zamurenganura akava mu karengane arimo ko kuba yarakomerekejwe urutoki, arumwe na NZITUKUZE Emmanuel bikamuviramo kuruca burundu none ngo akaba yarabuze ubutabera.


Ibi ngo abivugira ko kuva yakomeretswa kuya 10/09/2024 kugeza na n’ubu Nzitukuze Emmanuel wamukomerekeje aracyidegembya kandi yaramutangiye ikirego mu bugenzacyaha bukorera mu murenge wa Gahunga nk’uko bigaragara mu ihamagara ryo kuwa 13/09/2024 katibumedia.rw ifitiye kopi.

Avuga ko kudafatwa kwe ngo yisobanure bimutera kwibaza impamvu ibitera ndetse agakeka ko ikirego cye cyirengagijwe.

Yagize ati: “Hari ku itariki ya 07/09/2024,ubwo nari ndi mu mudugudu wa Gahama, akagari ka Karangara mu murenge wa Rugarama nakomerekejwe urutoki, ndumwe na Nzitukuze Emmanuel ariko nkimara kurumwa nagiye kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Rugarama nabo banyohereza ku bitaro bikuru bya Ruhengeri ari naho nageze bagahita barunca”.

Yakomeje avuga ko asaba inzego zibishinzwe ko zamuha ubutabera kubera ko ababaye kandi hashize igihe atanze ikirego.

Yagize ati: “Ukwezi kurarengaho iminsi mike ntanze ikirego kandi uwankomerekeje ari kwidegembya nkibaza impamvu adafatwa ngo yisobanure bikanyobera. Nk’ubu navuye no mu bitaro bipima kanseri bya Butaro ngo bansuzume barebe niba nta kanseri cyangwa ubundi burwayi yanteye dore ko banamutumyeho ngo bamupime akanga kwitaba n’abamuhamagazaga bakamwihorera kugeza na n’ubu. Ndifuza ko ikibazo cyanjye cyakurikiranwa kuko n’ibimenyetso byose birimo na raporo y’umukuru w’umudugudu n’akagari narabitanze”.

Amategeko ateganya iki?

Itegeko N°68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya ryo ya 121, igika cya kabiri, agace kayo ka kabiri kagira kati: “Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 frw)”.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, Byiringiro Samuel yari agitegereje ibisubizo byo mu bitaro bya Butaro ndetse anategereje ko dosiye ye yakorwa igashyikirizwa inkiko.

Yanditswe na SETORA Janvier.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *