Ubuzima

Menya ububi bw’ikinyobwa cya Coca Cola bivugwa ko kidasindisha ariko kirimo ibiyobyabwenge.

Ibanga ry’ibigize Coca Cola ni rimwe mu mabanga arinzwe cyane ku Isi mu birebana n’inganda kubera ibigize iki kinyobwa gisanzwe cy’isukari byagizwe ibanga rikomeye.

Abantu 2% mu batuye isi ni bo bashobora kumenya icyo coca Cola ikozemo.

Niki banyiri ruganda bahishe mubiyikoze? Niki kihishe mu ibara ryijimye rya Coca Cola? Byose ni muri iyi nkuru.

Iyo urebye neza ku ducupa twa Coca cola ntabwo hariho amakuru ahagije ku byo ikozemo .

Uruganda rukora iki kinyobwa ruherereye muri Atlanta muri Leta zunze ubumwe z’America ahari n’inzu ndangamurage yerekana amateka y’iki kinyobwa.

Muri urwo ruganda uhasanga ahantu hari inzira (formule) ikoze iki kinyobwa ikaba iri mu mutamenwa urinzwe bikomeye.

Abasura uru ruganda barubonesha amaso ariko ntawuyikoraho, yewe si abantu benshi bazi icyo coka ikozemo bituma udukombe miliyari ebyiri tunyobwa buri munsi.

Muri Atlanta ahari ikicaro cya Coca cola ikigusanganira ni ibyapa bya Coca cola . Umuturage uhatuye wabajijwe ibya Coca cola yagize ati: ” ntabwo tuzi ibyo ikozemo nta n’ibyo dushaka kumenya kuko beneyo bafite uburenganzira bwo kugira ibanga kukinyobwa cyabo “.

Abagerageje gushaka icyo coca cola ikozemo nta kimwe bigeze bamenya kujyeza aho mu mwaka 2011, radio imwe yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangazaga inkuru itarigeze ivugwa mu mateka .
Umunyamakuru w’iyi radio yasomye mu kinyamakuru cya cyera cyane inkuru y’umugabo witwa “Charles Solta” yashoboye kuvumbura ibyo coca cola ikozwemo.

Formule y’ibyo coca ikozemo yayivanye mu nyandiko yanditswe mu mwaka 1910.

Yagize ati: ”dore iyi foto nayifashe mu mwaka 1979 nari mfite inshuti yabaga muri kano gace yarambwiye ati Charles hano hari i foto ugomba kureba.
Nararebye nsanga inyandiko yitwa rotanique coca cola, yari yandikishije intoki byagaragaye ko yanditswe na John Pemberton, aho nyiri kuvumbura coca cola ubwe yanditseho ubwoko bw’ibiti bikozemo coca cola ba nyir’uruganda batajya batangaza .

Bityo rero, mu bigize coca cola harimo “alcohol” cyangwa se ibisindisha, harimo n’indimu (amacunga) , acide sitric cafeine na yo y’ikiyobya bwenge noneho hakazamo n’ibibabi bya coca ibi bikaba aribyo bihingwamo cocaine.

Ngiri ibanga ryihishe muri coca cola banyir’uruganda batemera.

Ibi bikimara gutangazwa ba nyir’uruganda bahise babihakana bavuga ko iriya formule atariyo kuko muri coca cola badashyiramo cocaine.

John pamberton wahibye coca cola yaratuye muri colombise , inzu yaratuyemo ibu ni inzu ndanga murange aho muri 1886 muri iyo nzu havumbuwe amacupa ya Coca Cola.

Ikinyobwa kidasembuye cyaryoheraga abantu kirimo cocaine nicyo cyanavuyemo coca cola abantu bakaba barakundaga kuyinywa kuko yagabanyaga ububabare bitewe na cocaine yabaga irimo.

Mu bihugu nka America hari amashyirahamwe menshi arwanya Coca cola bitewe nuko bavumbuye ibibi byayo kuko yangiza. Imwe muri yo ni ”killer coke ” uwahoze ari umukozi wa coca Cola yabajijwe niba hari ibintu byangiza bashyiragamo maze atazuyaje arabyemera.

Yagize ati: “YEGO, nta gushidikanya twashiraga amafu mu bigunguru binini kuri ibyo bigunguru handitseho ko ibintu birimo bifite uburozi (toxic) rimwe nabonye imwe muri izo ngunguru ifunguye mo imbere, ibyo bifu byari byarashishutse irange ririho, ntabwo wabikoresha ho intoki ni acid ikomeye, jye ntabwo numva ukuntu Leta zikomeza kwemera ko uruganda nk’uru rukomeza gukora“.

Ariko banyiri uru ruganda bo bavuga ko bahagaritse gukoresha cocaine mu mwaka wi 1906 ariko na nubu bavuga ko harimo ibikoreshwa by’ibanga.

Umushakashatsi witwa Rae Rodgers yavuze ko iyi cocaine bayishyiramo kugira ngo iyihe uburyohe busa nkubusharira kandi n’impumuro nziza.

Iyo cacacola uyicaniriye mu isafuriya nyuma y’iminota mike usanga yamatiriye ku buryo itapfa no kuva mu isafuriya,mu gihe izinsi soda zo iyo uzicaniriye zo zishira isafuriya igasigara yera.

Mu icupa rimwe rya Coca cola bivugwa ko haba harimo utuyiko 16 twisukari. Ubutaha tuzababwira ikindi gice gikubiyemo uburozi buri muri iki kinyobwa kidasindisha.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *