Politike

KIGALI: Nyakubahwa Perezida wa Repubilika yashyizeho Minisitiri mushya w’ubutegetsi bw’igihugu n’uw’ubuhinzi n’ubworozi.

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024, yagize Dr. Patrice Mugenzi Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, mu gihe Dr. Mark Bagabe Cyubahiro yagizwe Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi.

Dr. Mugenzi Patrice ni muntu ki?

Dr. Mugenzi Patrice

Dr. Mugenzi Patrice yari asanzwe ari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA), akaba ari impuguke mu micungire y’ubuhinzi bubyara inyungu. Afite kandi uburambe bw’imyaka 15 mu kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yabaye umujyanama, umushakashatsi ndetse n’inzobere mu micungire y’imishinga itandukanye, cyane cyane yita ku bushakashatsi ku mibereho myiza, isesengura ry’imikoranire mu bucuruzi, n’iterambere ry’icyaro.

Dr. Mugenzi afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) muri Agribusiness Management yakuye muri Kaminuza ya Egerton muri Kenya, ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) mu micungire y’ibigo; Ubukungu; n’ubushakashatsi ku mikoreshereze y’ibicuruzwa yakuye muri Kaminuza ya Wageningen mu Buholandi.

Dr. Mugenzi asimbuye Musabyimana Jean Claude wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kuva mu ugushyingo 2022 ubwo yasimburaga Gatabazi Jean Marie Vianney.


MUSABYIMANA Jean Claude ucyuye igihe

Naho Dr.Mark Cyubahiro Bagabe we ni muntu ki?

Dr. Mark CYUBAHIRO BAGABE

Dr. Mark Cyubahiro Bagabe wagizwe Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yari asanzwe ari umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubugenzuzi, amarushanwa n’ubwiza bw’ibigurishwa mu Rwanda (Rwanda Inspectorate, Competition and Consumer Protection Authority).

Dr. Mark Cyubahiro Bagabe yayoboye kandi ibigo bitandukanye bya Leta birimo ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB) n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB).

Dr. Mark Cyubahiro Bagabe afite uburambe bukomeye mu kuyobora, iterambere mpuzamahanga ry’ubuhinzi no mu micungire y’ubuziranenge.

Ikindi yakoze nuko yagize uruhare rukomeye mu bushakashatsi ku buhinzi, ikoranabuhanga mu buhinzi no mu kubaka urwego rw’ubuziranenge muri Afurika.

Dr. Mark Cyubahiro Bagabe afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu buzima bw’ibihingwa n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (MSc) mu ikoranabuhanga ryo kurinda ibihingwa yakuye muri Kaminuza ya Reading mu Bwongereza.

Dr.Mark Cyubahiro Bagabe asimbuye Hon.Dr. Musafiri Ildephonse wari asanzwe ayobora iyi Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi kuva muri Werurwe 2023.


Hon.Dr.MUSAFIRI Ildephonse ucyuye igihe

 

Yanditswe na SETORA Janvier.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *