Politike

BURERA: Umuyobozi w’akarere ka Burera yasabye abayobozi bagenzi be guhinduka.

Umuyobozi w’akarere ka Burera Mukamana Soline ku wa 03/08/2024, ubwo yasuraga Umurenge wa Gahunga yasabye bagenzi be b’abayobozi mu nzego z’ibanze guhinduka kugira ngo nabo babashe guhindura akarere kabo kakomeje kugira isura mbi bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo no kuba indiri y’ibiyobyabwenge byo ntandaro y’amakimbirane mu ngo.

Ibi Meya MUKAMANA Soline yabiganirije abayobozi batandukanye bo mu murenge wa Gahunga barimo abakozi b’umurenge; Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari; Abakuru b’imidugudu; Abajyanama b’ubuzima; Inshuti z’umuryango; Abahagarariye irondo ry’umwuga; Abahagarariye amadini n’amatorero mu murenge n’abandi bavuga rikumvikana.

Ni inama yari yitabiriwe n’inzego z’umutekano zirimo ingabo; Polisi; Uhagarariye RIB na DASSO, aho uhagarariye ingabo yasabye abahagarariye irondo ry’umwuga gukora kinyamwuga koko nk’uko izina ryabo ribivuga.

Yagize ati: “Hashyizweho irondo ry’umwuga kandi iryo rondo rikora buri gihe ariko rimwe na rimwe tukumva ko hari abaturage bibwa amatungo yabo, abandi bagatoborerwa amazu; Kwibwa imyaka mu mirima: Abaturage baterwa kachi bagacuzwa ibyo bafite birimo amatelefoni; Amasakoshi y’abagore ndetse n’amafaranga kandi hejuru y’ibyo byose rimwe na rimwe hakiyongeraho no kubakomeretsa”.

Afandi yakomeje asaba abaturage gufatanya n’iryo rondo ry’umwuga babaha amakuru y’aho abashaka guhungabanya umutekano baherereye, bityo bakajya bakomwa mu nkokora batarakora ayo mabi yose ahubwo n’abafashwe bagashyikirizwa inzego zishinzwe kubakurikirana bagahanwa.

Yagize ati: “Ingabo turahari ndetse na Polisi kandi dufite mu nshingano zacu kubungabunga umutekano ariko ntabwo twabera hose icyarimwe ahubwo mwe baturage muba muri mu ngo zanyu ariko abateza umutekano muke abenshi muba mubazi ariko ntimuba mushaka kubavuga ngo hakumirwe batarakora ibyo byaha. Mufite irondo ryanyu ry’umwuga kandi birashoboka ko ryakora amanywa n’ijoro ariko namwe mukabaha ayo makuru, ibyo badashoboye bakatubwira kuko natwe turahari”.

Aha ni naho yahereye abacira umugani wa kinyarwanda usobanura ko guhisha umugizi wa nabi atari byiza kuko iyo ngo umuhishe bikugiraho ingaruka.

Yagize ati: “Mwirinde guhishira bene abo bantu kuko burya ngo: “uhishira umurozi akakumara ku rubyaro”.

Aterura imbwirwaruhame ye, Umuyobozi w’akarere ka Burera Mukamana Soline yasabye abayobozi guhinduka kugira ngo nabo babashe guhindura akarere kabo kambaye isura mbi y’inzira n’indiri y’ikiyobyabwenge cya Kanyanga ahubwo kakazahiga utundi turere mu iterambere rirambye.

Yagize ati: “Bayobozi bagenzi banjye ndabasaba guhinduka kugira ngo namwe muhindure akarere kanyu kakomeje kuba iciro ry’umugani ngo niko kabarizwamo kanyanga cyangwa inzira yayo ahubwo kabe akarere k’intangarugero mu gihugu. Niba ari ukwesa imihigo, natwe tuboneke mu myanya y’imbere aho guhora turi aba nyuma. Ndi mushya muri aka karere ariko sindi mushya mu buyobozi, bityo rero dufatanije buri wese agahinduka, abaturage nabo bahinduka noneho tugakora ibizamura akarere kacu hakorwa ibyiza byose twifuza”;

Meya kandi yaboneyeho kunenga abayobozi, nabo bijyandika mu businzi kugeza ubwo abaturage babahuma amaso ntibabone uko bakurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta: Hitabirwa gutanga gutanga ubwisungane mu kwivuza; Hirindwa imirire mibi ku bana; Gukemura ibibazo bituma abana bata ishuri; Kwirinda ubunebwe n’ubusinzi; Kwita ku isuku no kubahiriza izindi gahinda za Leta ndetse anatanga urugero ku baturage bahinze amasaka k’ubuso bwegeranirijwe igihingwa cy’ibirayi, birangira habibwe amasaka ariko abuza ko hatazagira umuyobozi utegeka ko haranduzwa imyaka y’umuturage “ayo masaka” kuko byose byatewe n’abayobozi bari bibereye mu munyenga w’ubusinzi barangaye;

Meya MUKAMANA Soline yakomeje asaba aba bayobozi cyane cyane abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari na ba Mudugudu babo kongera bagakebuka mu midugudu yabo bakareba inzu za nyakatsi zirimo zigakurwamo vuba hakubakwa inzu zibereye abanyarwanda, yongera kubihanangiriza ko byose babikora ku neza y’abaturage nta kubahutaza; Kubarenganya cyangwa ngo babatotereze ibyo batabashije kwigezaho kandi ko byose bishoboka kugerwaho k’ubufatanye bwa bose, urwego rw’umurenge rukagira uruhare runini mu ikurikirana n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo bifatwa kuri gahunda za Leta.

Yagize ati: “Muri Burera turacyahafite nyakatsi nyinshi cyane cyane hasi ariko ngira ngo twihaye umukoro izo nyakatsi zose muri iyi manda y’imyaka itanu twongeye gutorera Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, twazaba twarazikuyeho. Nk’ uko nabibonye n’ahandi nanyuze nyakatsi ziracyari nyinshi cyane cyane mu mirenge ya Cyanika, Rugarama n’aha muri Gahunga by’umwihariko habarurwa izigera kuri 32. Mumfashe uwo nawo ube umukoro kandi tuzawutsinde”.

Bamwe mu bayobozi (ba mudugudu) bahawe umwanya maze nabo biha intego ko ku bufatanye n’umurenge; Abafatanyabikorwa ndetse n’akarere ko byose bizashoboka.

Mudugudu wa Kangoma mu kagari ka Kidakama yagize ati: “Nibyo koko dufite ikibazo cya nyakatsi mu mudugudu wa Kangoma ariko ahanini biterwa no kutagira igitaka cyo guhomesha kuko dutuye mu makoro ariko tugiye tubona nk’icyo gitaka izo nzu twazihoma izo nyakatsi zikagabanuka cyangwa zikavaho burundu kuko inyinshi dufite ni inzu zisakaye ariko zidahomye noneho ba nyirazo bagashyira ibyo byatsi mu mpande ngo birinde imbeho n’umuyaga n’amashahi y’imvura”.

Mugenzi we Bwana HASHAKIMANA Vincent wo mu mudugudu wa Nyangwe; Mu kagari ka Nyangwe yagize ati: “Ibyo mugenzi wanjye wa Kangoma yavuze ninako bimeze mu mudugudu nyobora ariko na none hari n’ababona iyo sakaro (amabati) ariko bakabura uko bubaka kubera kubura igikanka n’ibiti noneho bagashinga ibyo babonye biboroheye nyuma bagakikizaho ibibabi by’inturusu cyangwa ibikenyeri kugira ngo bikinge wa muyaga ariko Leta ituboneye nk’icyo gitaka ndetse n’ibiti izo nyakatsi twazikura mu midugudu yacu”.

Mu gusoza, Meya MUKAMANA Soline yasabye n’abandi baturage bafite inzitiro z’ibyatsi kuzikuraho mu gihe cya vuba gishoboka; Abafite ubushobozi bakubaka inkuta zikomeye ariko abadafite ubwo bushobozi batere indabo, bakure ibyatsi kuri izo nzitiro zabo kuko ngo nabyo bigaragara nka nyakatsi ndetse ko ari n’umwanda; Ikindi, abantu barusheho kwirinda ubusinzi n’ubunebwe ahubwo bakangukire kwitabira umurimo wo soko y’iterambere rirambye.

Yanditswe na SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *