KIGALI: Dr. Edouard NGIRENTE yongeye kugirirwa icyizere na Nyakubahwa Perezida wa Repubukika Paul Kagame.
Ni inkuru ishyushye nuko ubu dukora iyi nkuru none kuwa 13/08/2024, Nyakubahwa Perezida waRepubulika Paul Kagame yongeye kugirira icyizere Dr. Edouard Ngirente amugira Minisitiri w’intebe.
Ni mu nkuru isohotse mu itangazo ryo muri Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda igira iti: “Ashingiye ku ngingo ya 116 y’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu mwaka wa 2003 nk’uko ryavuguruwe mu 2015, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagize Dr.Edouard Ngirente, Minisitiri w’ intebe.
Ni itangazo ryaturutse muri Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda none ku wa 13/08/2024.
Andi makuru akenewe turayabagezaho mu kanya.
SETORA Janvier