Politike

GAKENKE: Muri Gahunda yo kwishakamo ibisubizo, Abaturage bo mu murenge wa Gashenyi mu karere ka Gakenke bageze kure imirimo yo Kuvugurura Ibiro by’Umurenge wabo.

 

Kuvugurura umurenge wabo ni igikorwa bakoze ku giti cyabo, binyuze mu kwishakamo ubushobozi nk’intore. Ubu ibikorwa byo kuvugurura uyu murenge wa Gashenyi bigeze kuri 65%; Abaturage bavuga ko bakomeje imihigo yo gukomeza kwishakamo ibisubizo no gukora ibindi bikorwa bizamura akarere kabo, babifashijwemo n’ubuyobozi bwiza burangejwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, umutoza n’Intore izirusha intambwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashenyi Bwana NKURUNZIZA Jean Bosco yabwiye umunyamakuru wa karibumedia.rw ko inyumbako Umurenge wa Gashenyi wakoreragamo ariyakera kuko yahoze ari Segiteri.

Yatubwiye ko icyari kigamijwe mu kuvugurura ibi biro by’umurenge arukugira ngo bongere ibyumba abakozi bakoreramo harimo no kongera ubunini bw’icyumba gikorerwamo inama (salle), iki cyumba ni nacyo gitangirwamo amasezerano y’abashyingirwa imbere y’amategeko.

Ibi biro by’umurenge wa Gashenyi biri hafi gusozwa, mu kubivugurura bikaba byaraguwe bikagira metero 12 kuri metero 22.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *