MUSANZE: Indashyikirwa, Excel School, yatanze Diplôme ya A2 mu gifaransa.
Abarangije icyiciro cy’inshuke “Top class”.
Ishuri ryigenga rizwi nka “Excel School” riherereye mu karere ka Musanze ryatanze impamyabushobozi (Diplôme) ya A2 mu gifaransa (DELF- Diplôme d’Etudes en Langue Française) ku bana 10 bize ku bufatanye n’igihugu cy’ubufaransa bakaba bandika bakanavuga neza igifaransa.
Diplôme itangwa
France Edication International.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa kane, tariki ya 11/07/2024 mu gikorwa cyo gusoza ibyiciro bitandukanye ku nshuro ya 15 (15th Graduation Ceremony) ku bana 116 barangije icyiciro cy’amashuri y’inshuke n’abana 119 basozaga icyiciro cy’amashuri atandatu abanza (P6).
Abarangije P6
Uhagarariye ababyeyi Uwumuremyi Ildephonse yashimiye ubufatanye ababyeyi bagirana n’ubuyobozi bw’ikigo ndetse n’abarezi b’abana babo ku muhate bagira ngo abana babone ubumenyi bwifuzwa aho yavuze ko ngo “Nta bumenyi budasoma”.
UWUMUREMYI Ildephonse
Yagize ati: “Nk’ababyeyi turerera mu ishuri rya ‘Excel School’, turashima ubumenyi riha abana bacu ku buryo bivugwa hirya no hino aho bajya kwiga ko baba indashyikirwa mu gutsinda neza amasomo yabo, ubu bakaba bafatwa nka ba ambasaderi b’iri shuri”.
Uwumuremyi yakomeje yisabira abana barangije icyiciro cy’inshuke (Top Class) kuzatangirana umuhate mwinshi icyiciro cy’amashuri abanza ndetse n’abarangije amashuri abanza abasaba kuziga neza aho bazajya kwiga hirya no hino mu mashuri yisumbuye mu gihugu.
Yagize ati: “Bana barangije icyiciro cy’amashuri y’inshuke nk’ababyeyi banyu, turabasaba kwinjira neza mu mashuri abanza murushaho kwiga cyane kugira ngo muzayasoze neza nk’uko mubona bakuru banyu babikoze noneho namwe murangije icyiciro cy’amashuri abanza mukaba mugiye kujya mu mashuri yisumbuye, turabasaba kuziga neza aho muzajya hose, bityo namwe mukazakomeza kuba ba ambasaderi beza ba ‘Excel School’ nka bakuru banyu barangirije ahangaha”.
NGOGA Dorcy na INEZA Ganza Hervine ni bamwe mu bana barangije icyiciro cy’amashuri abanza muri “Excel School”, babwiye karibumedia.rw ko nta mpungenge bafite mu myigire yabo aho bagiye kuzajya kwiga mu mashuri yisumbuye.
NGOGA Dorcy yagize ati: “Ndangije amashuri abanza nsinda neza kandi n’aho nzajya kwiga ayisumbuye nzakomeza kwigaragaza nk’umwana wize muri ‘Excel School’ ku buryo nk’uko babidusabye, nzaba ambasaderi w’iki kigo”.
NGOGA Dorcy
Mugenzi we INEZA Ganza Hervine yagize ati: “Nubwo nigaga ntaha mu rugo nkaba ngiye kujya mu mashuri yisumbuye ngomba kubayo, nta kizambuza gukomeza kuba intangarugero mu gutsinda amasomo yanjye kuko nta kindi kizaba kinjyanye uretse kwiga. Intego ni imwe yo kwiga nta gusubira inyuma”.
INEZA Ganza Hervine
Umuyobozi mukuru wa “Excel Schools” RULINDA Nathan, yavuze ko gutandukana n’abana bamaranye imyaka 9 bitaboroheye ariko ko nta kundi byagenda cyane ko bagiye gukomeza gutyariza ubumenyi ahandi.
RULINDA Nathan
Yagize ati: “Turashimira abana barangije ibyiciro bitandukanye kuko abarangije icy’inshuke bagiye kujya mu mashuri abanza; Abarangije abanza nabo bakaba bagiye kujya mu yisumbuye ariko ku barangije abanza gutandukana nabo twari tumaranye imyaka icyenda(9) ntibyoroshye ariko nta kundi byagenda, bagomba kugenda kuko aho bagiye kuzajya si habi ahubwo bagiye kurushaho gukomeza gutyaza ubwenge ari nayo mpamvu nabisabira gukomeza kwiga neza no kurangwa n’ikinyabupfura (Discipline) aho bazajya kwiga hose”.
Rulinda yakomeje ashimira ababyeyi barerera muri “Excel Schools” kandi ko bakomeza kuyigirira icyizere ku bw’ubumenyi ritanga.
Yagize ati “Ni ku nshuro ya 15 twizihiza isozwa ry’ibyiciro by’amashuri bitandukanye ku bana biga muri ‘Excel School’, bityo nkaba nshimira ababyeyi bose barereye n’abakirerera muri ‘Excel Schools’ kuko mwahisemo neza. Ni mukomereze aho kuko kurerera muri Excel, nta gihombo kirimo. Ngira ngo mwiyumviye uburyo abana bivugira icyongereza n’igifaransa badategwa kandi mwarabazanye barira gusa,nta kintu na kimwe bazi. Muri abo gushimirwa rero”.
Uyu muyobozi yashoje avuga bimwe mu byashyizwe ku isonga muri iri shuri birimo gutsinda neza, kurera umwana ufite umuco n’indangagaciro nyarwanda, ikinyabupfura (Discipline) n’ibindi byunganira ubumenyi rusange bw’umwana. Yabwiye kandi ababyeyi ko bateganya kwagura ikigo muri uyu mwaka wa 2024-2025, bityo yisabira ababyeyi kugira umuco wo guhanahana amakuru mu buryo bw’itumanaho rya telefoni (Communication).
Uretse ibi byose byavuzwe haruguru ryihariye, ishuri rya “Excel Schools”, ngo rinafitanye ubufatanye n’andi mashuri mpuzamahanga mu bihugu by’ubwongereza n’ubufaransa kuko ngo nko mu gihugu cy’ubufaransa, iri shuri rifitanye umubano na “France Education International” ari nabo bagira uruhare mu kwigisha abana ururimi rw’igifaransa, abatsinze bagahabwa impamyabushobozi za A2 mu gifaransa nk’uko bamwe mu basoje amashuri abanza, 10 muri bo bahawe izo mpamyabushobozi zibahesha uburenganzira bwo kwiga mu gihugu cy’ubufaransa.
Jessica MPANO Twiringiyimana
Mu gihugu cy’ubwongereza ho, iri shuri rifitanye umubano na Cambredge aho ishuri rya “Excel Schools” mu gihugu cy’u Rwanda ryaje ku mwanya wa mbere mu masiyansi (Sciences) n’umwanya wa kabiri mu mibare.
Ikindi kimeze nk’agashya mu bigo byo.mu Rwanda nuko ishuri rya Excel ryatangije Porogaramu izwi nka “Abacus” ariyo Porogaramu yo gufasha abana mu mitekerereze kuko ubu buryo bukangura ubwonko bw’umwana agakora imibare atifashishije imashini ibara (Calculatrice) ahubwo agakoresha ubwonko, ibyo bita mu ndimi z’amahanga “Calcul mental”.
Yanditswe na SETORA Janvier