Politike

AMAJYARUGURU: Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yasesekaye mu karere ka Musanze mu gikorwa cyo kwiyamamaza ku munsi wa mbere.

AMAJYARUGURU: Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yasesekaye mu karere ka Musanze mu gikorwa cyo kwiyamamaza ku munsi wa mbere.

Kuri uyu wa 22 Kamena 2024 nibwo abakandida batandukanye ku mwanya wa Perezida wa Repubukika ndetse n’abadepite batangiye kwiyamamaza bageza ku baturage imigabo n’imigambi yabo mu gukorera abanyarwanda.

Ni muri urwo rwego umukandida watanzwe n’umuryango RPF -Inkotanyi, Paul Kagame yasesekaye bwa mbere mu ntara y’amajyaruguru, by’umwihariko mu karere ka Musanze akaba yahuriye n’imbaga y’abaturage benshi kuri Stade ya UR-CAVM; Kuri iyi stade hari hateraniye abaturage baturutse mu turere twa Musanze; Nyabihu; Gakenke na Burera baje gushyigikira umukandida wabo Paul Kagame.

Bamwe mu baturage baturutse hirya no hino babwiye karibumedia.rw ko baraye ijoro berekeza kuri iyi Stade birinda ko baza gukererwa kandi bagataha batiboneye umukandida wabo nk’umuyobozi w’indashyikirwa wabagejeje kuri byinshi birimo n’ umutekano; Imibereho myiza; Iterambere n’ibindi.

NYIRABAREHE Spéciose w’imyaka 75 wo mu mudugudu wa Mikingo; Akagari ka Mudakama; Umurenge wa Gataraga na Ruremesha Augustin wa 65 wo mu Centre ya Byangabo ni bamwe mu baganiriye na Karibumedia.rw bayitangariza impamvu baraye ijoro bagenda dore ko saa sita z’ijoro bari bageze muri Stade ya UR- CAVM.

                                                         NYIRABAREHE Spéciose

Nyirabarehe Spéciose yagize ati: “Kurara amajoro ngenda ngo njye kureba umukandida wacu ni ukubera ibintu byinshi yatugejejeho birimo umutekano kuko mu gihe cy’abacengezi, twigeze kubura umutekano karahava ariko Paul Kagame niwe wawutugaruriye tuva mu kaga twarimo kuko twararaga mu giti nk’inyoni. Ikindi nuko yaduhaye ‘Gira inka’; Yadukuye muri nyakatsi; Twabonye mituelle n’ibindi byinshi ntarondora. Na none kuzinduka kwari ukugira ngo tubone aho twicara twitegeye umukandida wacu, twirinda kongera gutangwa muri Stade n’ab’i Gashaki kandi ari twebwe b’inyarurembo”;

Mugenzi we RUREMESHA  Augustin yagize ati: “Navuye mu rugo saa saba n’igice za nijoro kugira ngo mfate umwanya mwiza muri Stade kubera kwishimira umukandida wacu kuko yatugejeje kuri byinshi birimo amazi meza; Amashanyarazi; Amashuri; Imihanda; Umutekano n’ibindi kuko nka kera ntawambaraga inkweto cyangwa ngo yambare Kositimu nk’uku nyambaye. Urebye twebwe twamaze gutora igisigaye ni ukubyina insinzi”.

                                                    

RUREMESHA  Augustin

Umukandida watanzwe n’umuryango RPF-Inkotanyi Paul Kagame yabwiye abari bitabiriye ukwiyamamaza kwe ko iyarinze abanyarwanda izakomeza kubarinda, bityo asoza asaba abari aho gushimira n’abandi bakandida ku mwanya wa Perezida kuko nabo ngo baba baharanira kubaka igihugu.

                                                           

Yagize ati: “Iyaturinze byose mu byo tuvuyemo izakomeza kuturinda ariko nibwira neza ko Imana irinda abirinda; Dukore ibishoboka byose, iby’amatora nibimara kurangira tuzakomeza ya nzira”.

Yakomeje agira ati: “Mwavuze ko umujyi wa Musanze ukabakaba uwa Kigali, bityo turifuza ko uturere twose dukabakaba umujyi wa Kigali kandi biragaragara ko bizagerwaho bidatinze. Gusa, nasoza nshimira n’abandi bahatanira uyu mwanya wa Perezida wa Repubulika kuko nabo baba baharanira kubaka igihugu. Nabo ni abo gushimirwa”.

Biteganijwe ko igikorwa cyo kwiyamamariza ku bakandida nka Perezida wa Repubulika ndetse n’abadepite, byatangiye uyu munsi kuya 22/06/2024 bikazasozwa kuwa 13/07/2024 mu gihe amatora nyirizina ateganijwe kuwa 14/07/2024 ku banyarwanda baba mu mahanga; Ku wa 15/07/2024 hagatora abanyarwanda baba mu gihugu mu gihe kuya 16/07/2024 hazatora abo mu byiciro byihariye barimo abagize inama y’igihugu y’abagore; Ab’iy’ urubyiruko n’abafite ubumuga”.

SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *