AMAJYARUGURU: Gukorana neza na BK Insurance byahesheje abahinzi b’ibirayi bo mu karere ka Burera asaga Miliyoni 17.
Abahinzi bibumbiye muri Koperative COVMB (Coopérative pour Valorisation des Marraies de Burera), barishimira ko bagobotswe na BK Insurance nyuma yo kugerwaho n’ibiza bikangiza imyaka yabo maze kuri ubwo bufatanye na BK Insurance bakaba bishyuwe agera kuri miliyoni cumi na zirindwi, ibihumbi magana atandatu na mirongo irindwi na bibiri na magana ane mirongo ine n’icyenda (17.672.449 frw) z’amafaranga y’u Rwanda kubera ko bari barafashe ubwishingizi.
Nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi mukuru wa Sosiyete y’Ubwishingizi ya Banki ya Kigali, Bwana Alexis BAHIZI ko gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo ari iya Leta kuko nayo ishyiramo nkunganire yayo ya 40%, aho iyi gahunda ifite intero (Slogan) igira iti: “Tekana urishingiwe” Muhinzi- Mworozi akaba ari nako aba bahinzi babibona nk’uko bigarukwaho n’umuyobozi wa COVMB, Bwana NDACYAYISENGA Théobald mu kiganiro yagiranye na karibumédia.rw, aho yavuze ko nyuma yo guhomba ibirayi byari bihinze ku buso bungana na hegitari 195, babonaga tayari igihombo bakigize ariko ibyishimo ngo akaba ari byose nyuma yo kwishyurwa n’ubwishingizi bari baraguze.
Yagize ati: “Gushinganisha ubuhinzi ni ukwiteganyiriza koko kuko urebye amahegitari yangiritse, twumvaga twahombye byararangiye ariko twatunguwe nuko umufatanyabikorwa wacu nka BK insurance yaje akabarura ibyangiritse byose noneho nyuma y’aho tukaba tubonye amafaranga y’ubwishyu kandi atubutse. Ikindi kandi nuko na duke twabashije kuboneka mu mirima yacu twatugizeho uburenganzira busesuye”.
Umwe mu bahinzi b’ibirayi wabigize umwuga, NIYONZIMA Jean de Dieu twasanze mu murima we w’ibirayi, yabwiye itangazamakuru ko ashima SPF -Ikigega kubera imbuto nziza yamugurishije kuko ngo yiteze umusaruro ushimishije.
Yagize ati: “Ndashimira SPF -Ikigega yangurishije imbuto nziza kuko mbere najyaga kuyigurira muri Uganda ariko simbone umusaruro ariko ku bwa SPF -Ikigega na nkunganire y’ifumbire twahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME ndetse nkurikije n’uko ibirayi byanjye bimeze, ndizera ntashidikanya ko nzabona umusaruro ushimishije kandi nubwo byagira ikibazo sinaviramo aho kuko ninjiye mu bwishingizi aho ubu nkorana na BK Insurance”.
Bahawe sheke ya miliyoni 17,672,449 frw
Umuyobozi wa SPF- Ikigega izakorana n’abahinzi mu kubashakira imbuto nziza Bwana KAREGEYA Appollinaire yavuze ko gahunda yo gushyira ubuhinzi bw’ibirayi mu bwishingizi ari ukureba kure ku bari muri uwo mwuga, bityo asoza agaragaza n’imbogamizi bajya bahura nazo mu gutubura imbuto y’ibirayi.
Yagize ati: “Amasezerano y’ubwishingizi tugiranye na BK Insurance aziye igihe kuko dufite abahinzi babigize umwuga ariko bakaba bacibwaga intege no kutabona imbuto ku gihe cyangwa ikaboneka ihenze ko kuba hajemo ubwishingizi muri gahunda yiswe: ” Imbuto nziza, umusaruro mwiza”, bityo buri muhinzi wese akaba asabwa kugura imbuto ya SPF ifite ubwishingizi. Gusa tugasaba ubuyobozi butureberera gukora ibishoboka byose tukajya tumenya abahinzi bakeneye imbuto kuko twajyaga dutubura imbuto, tukabura abaguzi cyangwa twatubura nkeya tukabona abakiriya benshi. Turifuza rero ko twatubura imbuto izakenerwa n’umubare w’abahinzi bayikeneye”.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Olivier KAMANA, yasabye abahinzi b’ibirayi kujya batera imbuto nziza no kujya bishingira ibihingwa byabo kuko ari gahunda nziza na Leta yashyizemo nkunganire ya 4%.
Yagize ati: “Leta yashyiriyeho abahinzi nkunganire y’ubwishingizi bw’imyaka yabo ku kigero cya 40%, bityo rero, turasaba abahinzi gukoresha imbuto yizewe kandi yakozweho ubushakashatsi (Yatuburiwe nk’aha muri SPF-Ikigega). Ikindi nuko tugiye gutangiza uburyo bw’ikoranabuhanga ku buryo umuhinzi azajya ashobora gutumiza imbuto hakiri kare n’abazitubura bakamenya ubwoko n’ingano y’izo bazajya batubura, bityo yagera ku kigega agasanga imbuto irateguye”.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa Sosiyete y’Ubwishingizi ya Banki ya Kigali, Alexis BAHIZI yavuze ko ibihingwa byose bitishingirwa ahubwo hishingirwa ibigori biribwa; Gutubura imbuto z’ibigori; Umuceri; Ibirayi; Urusenda; Imiteja; Ibishyimbo bidashyingirirwa n’ibishyingirirwa; imyumbati; Soya no gutubura imbuto y’ibirayi.
SETORA Janvier