Politike

RULINDO: Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Maurice yatangije ibikorwa byogukora umuhanda wa Nyacyonga_ Mukoto.

Kuri uyu wa mbere, mu Murenge wa Mbogo ho mu karere ka Rulindo hatangirijwe ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka umuhanda mushya wa kaburimbo Nyacyonga_ Mukoto ufite ibirometero 36 km, uyu muhanda uzubakwa mu myaka 3.

Igikorwa cyo gutangiza iyubakwa ry’uyu muhanda cyayobowe na Guverineri w’intara y’amajyaruguru bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice,
atangiza iki gikorwa Guverineri w’intara y’amajyaruguru Bwana Mugabowagahunde Maurice yasobanuriye abaturage ko ari igikorwa kizamara imyaka 3; Abasaba kuza bagahabwa akazi, bityo bikabafasha kwiteza imbere bakivana mu bukene; Abasaba kandi kuzirinda ubusinzi; Kuzakorana umurava bakibuka kwizigamira muri Ejo Heza.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru Bwana Mugabowagahunde Maurice kandi yasabye kampani izubaka uyu umuhanda n’izakurikirana ibikorwa (supervision) kuzubaka ibikorwa biramba.

Ku ikubitiro, ibikorwa byo kubaka uyu muhanda byatangiriye ahari ubutaka bwa Leta, ahari ibikorwa by’abaturage bazajya babanza bishyurwe mbere y’uko imitungo yabo ikorwaho.

Uyu muhanda Perezida Paul Kagame yawemereye abaturage ba Rulindo ubwo yabasuraga muri 2014

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *