Ubutabera

BURERA: Ku bw’ibyaha bakekwaho, abari abayobozi b’umuryango “Love Gate Organization” bari mu maboko ya RIB.


Edouard BAHUFITE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Love Gate Organization.

Mu murenge wa Rugarama haravugwa inkuru y’abayobozi b’umuryango utagengwa na Leta uzwi nka “Love Gate Organization” bafungiye kuri Sitasiyo y’ubugenzacyaha (RIB) ya Gahunga kubera gukekwaho kunyereza amafaranga asaga miliyoni 17 yari agenewe kubaka inzu yari igenewe abafite ubumuga izwi nka “Community Center Building”.

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru karibumedia.rw nuko bamwe mu bakekwa kunyereza ayo mafaranga harimo uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu muryango utagengwa na Leta uzwi nka “Love Gate Organization” witwa Edouard BAHUFITE n’umuhuzabikorwa wawo mu karere ka Burera witwa Salathiel NIYITANGA mu gihe iperereza rigikomeje ngo harebwe niba hari abandi babigizemo uruhare.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa Ref: N°: DES 446/07/04/04/00 yo kuwa 23/04/2024, karibumedia.rw ifitiye kopi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Burera KARANGWA James yandikiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, bigaragara ko iyi baruwa yasabaga Gitifu kohereza igishushanyo; Ingano n’agaciro k’imirimo izakorwa (BoQ: Bills Quantinties) mu kubaka “Community Center Building” bya “Love Gate Organization”.

Ibaruwa yakomezaga isaba kujya hatangwa amafaranga mu byiciro kandi umurenge ugasabwa kugirana amasezerano y’ubufatanye (MoU: Memorandum of Understanding) na Love Gate Orhanization aho igira iti: ” Muhereye kuri iyi migereka, murasabwa kujya mubaha amafaranga mu byiciro bohererejwe agenewe kubaka iyi nyubako yatewe inkunga n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) mu mwaka wa 2023_ 2024 kandi umurenge ukazagirana MoU na Love Gate Organization ku mikoreshereze y’ayo mafaranga uko ibyiciro by’uyu mushinga wo kubaka bizagenda bikurikirana kuva bitangiye kugeza bishojwe”.

Iyi baruwa ikomeza ivuga ko na Love Gate Organization igenewe kopi kandi ko igomba gutangira imirimo yo kubaka imaze kubona uruhushya rutangwa n’akarere hashingiwe ku iteka rya Minisitiri.

Igira iti: “Love Gate Organization yagenewe kopi ikaba igomba gutangira imirimo y’inyubako aruko imaze kubona uruhushya rwo kubaka rutangwa n’akarere nk’uko iteka rya Minisitiri n° 02/Cab.m/2019 ryo kuwa 15/04/2019 ribiteganya”.

Ibigaragara byo nk’uko amakuru agera kuri karibumedia.rw abivuga nuko iyi nyubako ishobora kuba yaratangiye kubakwa hadakurikijwe ibivugwa muri iyi baruwa nk’uko na raporo y’ubugenzuzi (Burera District Internal Audit office report) bwakorewe Love Gate Organization karibumedia.rw nayo ifitiye kopi ibigaragaza.

Iyi raporo igaragaza impungenge ku mafaranga asigaye kugira ngo inyubako irangire angana na 44.247.453 frw n’ayo umurenge usigaje gutanga angana na 25.000.000 frw , uruhare rwa Love Gate Organisation ndetse n’umwenda Love Gate Organization ifite ungana na 2.220.000 frw kuko ubugenzuzi bugaragaza ko bwasanze harimo ikinyuranyo cya Miliyoni cumi na zirindwi n’ibihumbi magana ane mirongo itandatu na birindwi na magana ane mirongo itanu n’atatu (17.467.453 frw) kiri hagati y’amafaranga y’umurenge wa Rugarama usigaye guha Love Gate Organization n’amafaranga asigaye kugira ngo inyubako ugereranije na BoQ yakozwe nk’uko bigaragara mu mbonerahamwe.

Aha ubugenzuzi bugaragaza ingaruka ndetse bugatanga n’inama, aho bugira buti: “Ingaruka zirimo nuko inyubako ishobora kutarangira nk’uko byari biteganijwe muri BoQ.
Ariko inama ni uko ubuyobozi bw’akarere bufatanije n’ubunyamabanga bw’umurenge wa Rugarama bwakurikirana ko amafaranga yose yishyuwe noneho ntakoreshwe ku nyubako ya Community Center, bityo akagaruzwa noneho bikaba byatuma inyubako irangira nk’uko byari biteganijwe”.

Ni muri urwo rwego n’ubuyobozi bwagize icyo bubivugaho bugira buti: “Love Gate Organization yiteguye kurangiza inyubako nk’uko yabyumvikanyeho n’akarere igihe cyose umurenge watanga inkunga yose yatanzwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) kandi nk’uko impande zombi zabyumvikanyeho mu masezerano y’imikoranire (MoU)”.

Ubugenzuzi bwagaragaje kandi ko amafishi y’ububiko atagaragaza imikono y’abakozi bafashe ibikoresho byagiye biva mu bubiko.

Bugira buti: “Mu gihe cy’ubugenzuzi bwa Love Gate Organization ku nyubako ya Community Center iri kubakwa twasanze bafite amafishi y’ububiko bakoresha, agaragaza ibikoresho byinjiye, ibyasohotse ndetse n’ibisigaye. Ayo mafishi kandi agaragaza amazina y’usabye ibikoresho ndetse n’umukono. Igitandukanye kuri ibi nuko twasanze amafishi y’ububiko bw’ibikoresho ya Love Gate Organization atariho umukono w’umukozi wasabye ibikoresho”.

Nk’uko twateruye tubivuga muri iyi nkuru, si Edouard BAHUFITE nk’umunyamabanga nshingwabikorwa wa Love Gate Organization n’umuhuzabikorwa wawo mu karere ka Burera witwa Salathiel NIYITANGA bari gukurikiranwa gusa ahubwo hari n’abandi nk’uko mu bushinjacyaha bamaze kubazwa bagera kuri bane ndetse n’iperereza rikaba rikomeje, ariko karibumedia.rw irabizeza kuzakomeza kibakurikiranira iby’iri nyerezwa ry’umutungo wa Leta bikekwa ko waba warigabijwe n’abubakaga inyubako ya Community Center.

Yanditswe na SETORA Janvier.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *