RUBAVU: umugabo ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana we w’imfura ufite imyaka cumi n’itatu (13).
Ibyo byabaye ku wa 11/09/2024 ubwo umugabo witwa MVUYEKURE ufite imyaka 39 y’amavuko yagiranaga ikibazo n’umugore we akamukubita, umugore akahukanira mu baturanyi akararayo.
Uyu mugabo yasigaranye n’abana be mu nzu, bigeze nijoro afata umukobwa we w’imfura w’ imyaka 13 aramusambanya; bukeye umugore agarutse mu rugo umwana amubwira ko se yamujyanye mu cyumba cyabo akahamusambanyiriza.
Uyu mugabo yaburanye ku ifunga n’ifungura by’agateganyo,yemeye icyaha asobanura ko gusambanya umwana we w’imfura yabitewe n’ubusinzi kuko yari yanyoye inzoga y’inkorano yitwa UMWENYA.
Iki cyaha cyo gusambanya umwana kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganyijwe mu ngingo ya 14 y’itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.