Umutekano

RUSIZI: Abasore babiri bavukana bibye inkoko eshanu bafatwa bamaze gukarangamo ebyiri.


Ndikumana Ignace w’imyaka 15 y’amavuko na Ishimwe Roberto w’imyaka 18 bafatanwe inyama z’inkoko 4 bari bamaze gukaranga batangiye kuzirya mu nkoko 5 bari bavuye kwiba ku muturanyi wabo mu Mudugudu wa Kibirizi; Akagari ka Gashinga; Umurenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gashinga MUNYANEZA Theogene yavuze ko aba basore bari basanzwe barananiranye , barataye ishuri , abaturage batangiye kumufasha gushakisha ariko bakeka abo basore.

Yagize ati: ”Twagiye kwa nyirakuru wa Roberto, Umukecuru w’imyaka 82 babana mu nzu, dusanga bamaze gukarangamo 4 batangiye kuzirya indi batarayica, bigakekwako bari bayizigamye ngo bayigurishe baguremo agacupa ko kurenza kuri izo nyama. Batawe muri yombi bahita babyemera bataruhanyije n’izo nyama barazizana barazitwereka”.

Yakomeje agira ati: ”Ni abana bananiranye banze ishuri, birundurira mu ngeso y’ubujura. Uko tubafashe tukabasubiza mu ishuri bugacya barivuyemo bagasubira muri izo ngeso, kugeza ubwo abaturage batangira kubinuba kugeza ubwo n’izi nkoko zikibura bose aribo bahise bakeka tubakurikiranye koko tubafatira mu cyuho bamaze kuzikaranga”.

Uyu muyobozi avuga ko ubwo bafatwaga, ababyeyi babo bemeye kuriha izo nkoko ariko kuko basanzwe bavugwaho guhungabanya umutekano w’abaturage barara biba, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ntirwabihanganira , ubu bafungiye kuri Sitasiyo yarwo ya Kamembe.

Ubuyobozi bwagiriye inama uyu mukecuru kutongera kwemerera abana nk’aba kuba iwe kuko ari inshuro ya Kabiri, undi mwuzukuru we amaze umwaka afunze nyuma yo kwiba matola y’umuturanyi we nyuma bakaza gusanga nawe yayizanye kuri uyu mukecuru aho yabaga.Baba babyiba bakabizanayo kuko baba bakekako atari bubimenye.

Bamusabye kandi kujya agenzura urugo rwe buri gihe, yasangamo ibitari ibye akekako byazanywe n’abo bana nk’abo agatanga amakuru hakiri kare bikagaruzwa , abo bana akabohereza iwabo kuko bahafite.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *