Abo turibo
KARIBUMEDIA Ltd, ni ikinyamakuru cyigenga cyashinzwe na Ladisilas MANIRAGUHA ku wa 05/09/2022; Gifite intego n’ibikorwa bigamije guteza imbere umuturage no kumukorera UBUVUGIZI mu bikorwa bimuteza imbere n’Igihugu muri rusange.
Uko igitekerezo cyaje:
Nyuma yo kwisanga mu bibazo byugarije rubanda, birimo: “Ubukene; Akarengane; Ruswa; Ubujiji n’ibindi…”. Ari mu kwezi kwa 08/2019 twateguye umushinga tuwita: “JIJUKA PROJECT“, duteganya ko uzafasha kuzamura imyumvire y’umuturage. Aha niho twakuye igitekerezo cyo gutangiza ikinyamakuru “karibumedia.rw”, gikorera kuri murandasi; Bidatinze mu ntangiro z’umwaka wa 2020 dutekereza ko twaba dutangije ikinyamakuru ariko dukomwa mu nkokora n’icyorezo “Covid_19”; Ku itariki ya 05/09/2022, icyorezo gisa naho kigabanutse nibwo twandikishije ikinyamakuru mu Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere “RDB” ariko kubera amikoro make dukererwa gutangiza ibikorwa bigera 05/05/2024.
Mu rwego rwo kunoza no gushyira mu bikorwa umushyinga “JIJUKA PROJECT”, hazubakwa AMASOMERO y’ibitabo “Karibu Library” kandi handikwe ibitabo by’imfasha_ nyigisho ku bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere rubanda. Ibi bikazakorwa m’uburyo bubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, hitabwa ku muco mbonezabupfura w’abanyarwanda.
Ibi bizagerwaho mu bwuzuzanye n’abafatanyabikorwa bacu, aribo: “Leta; Imiryango; Amadini; Ibigo byigenga ndetse n’abantu ku giti cyabo”. Tugendera ku ndangagaciro z’ikinyamakuru cyacu arizo:
1. Umudendezo mu bitekerezo “Freedom”;
2. Umurava wo gukunda Igihugu “Integrity”;
3. Guhanahana amakuru “Networking”;
4. Agaciro n’Iterambere “Dignity and Development”.
Tuboneyeho kumenyesha abadukunda kandi badukurikira, bifuza ubufasha mu kinyamakuru karibumedia.rw ko mwajya mudusangiza ibyiza by’iwanyu n’ibindi bitagenda neza. Hamwe n’ibyo twanyuzemo hari ubushobozi n’ubushake bwo kubafasha gukora UBUVUGIZI; Kumenyekanisha no gusangiza abandi ibyiza byanyu. Ni mu rwego rwo kwihesha agaciro no kwihutisha Iterambere ryanyu; Iry’igihugu n’iry’Akarere muri rusange, bityo ngo tuzasige Isi ari nziza kuruta uko twayisanze. Tugendeye ku mahame n’indangagaciro byacu, mu mpine zazo: “F.I.N.D” kandi dushyira imbere Gahunda n’indangagaciro bya Ndi Umunyarwanda.
Aho umushyinga “JIJUKA PROJECT” uzakorera:
Hamwe n’ikinyamakuru karibumedia.rw; Ibikorwa byose by’umushinga “Ikinyamakuru n’Isomero”, bibarizwa mu mudugudu wa Mutara; Akagari ka Rwasa; Umurenge wa Gahunga; Akarere ka Burera mu ntara y’Amajyaruguru_ RWANDA.
Murakoze!